Muri Nzeri 2020, nibwo Gisa cy'Inganzo yavuze ko 'kubera Imana mu gihe cya vuba ibyavuzwe birataha', aho yacaga amarenga y'ubukwe bwe n'umukobwa witwa Barindisezerano Yackin.
Ntabwo byateye kabiri uyu musore n'iyi nkumi bahita bashyira ahagaragara integuza y'ubukwe bwagombaga gutaha ku wa 1 Mutarama 2021.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza , ubwo habura iminsi mike ngo ubukwe butahe, uyu musore yatangaje ko ubukwe butakibaye kubera ibibazo byaje hagati y'aba bombi.
Mu kiganiro na UKWEZI, nubwo atigeze yerura ngo avuge icyaba cyishe ubukwe bwe, yashimangiye ko ari ibintu byinshi cyane ndetse ateganya kubitangaza.
Ati 'Ni birebire cyane ariko icyo navuga burya 'Urugo rwiza rutangwa n'Imana kandi urugo rubi ni mu ukuzimu', nicyo navuga naho ibindi ntabiw birasobanuka nzabitangaza, ni birebire.'
Save the date yari yaragiye hanze, ubukwe bwari buteganyijwe vuba aha