-
- Igifungo cya burundu cyahawe Uwinkindi Jean cyagumyeho
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Uwinkindi yagarutse mu rukiko rw'ubujurire kumva umwanzuro ku bujurire yari yaratanze kuri icyo gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe aho yasabaga ko mu rubanza rwe harimo ibintu byinshi byirengagijwe mu mategeko no mu busabe bwe bityo akaba atemera uwo umwanzuro w'urukiko, akemeza ko ari umwere kugeza magingo aya.
Biciye mu buryo bw'ikoranabuhanga, Uwinkindi yakurikiye ubu bujurire bwe yicaye muri gereza ya Mageragere kuva saa yine n'igice ntiyagira icyo avuga gusa yakomeje gukurikira ari wenyine nta mwunganizi mu buryo bw'amategeko.
Urukiko rwasuzumye impamvu zatanzwe na Uwinkindi harimo kuba Urukiko Rukuru rwarafashe umwanzuro wo kumufunga burundu ku byaha binyuranye n'ibyo yarezwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha(ICTR), kuba atarahawe umwanya uhangije wo gushaka abatangabuhamya bamushinjura, kuba yarahawe ba avoka n'urugaga rw'Abavoka mu Rwanda atagishijwe inama bityo urubanza rwe rurayoba kubera ko abo bunganizi atigeze yemera ko bamuhagararira mu rubanza rwe.
Nyuma y'amasaha agera kuri ane asomerwa urwo urubanza rwaciwe kuva muri 2013, ibyashingiweho ku mpande zombi (uregwa n'ubushinjacyaha) urukiko rw'ubujurire rwerekanye uko byagenze muri bimwe Uwinkindi yagaragaje mu bujuririre bwe.
Urugero uru rukiko rwagaragaje ko ubwa mbere Uwinkindi yahawe abunganizi babiri bitewe n'uko yagaragaje ko nta bushobozi yari afite bwo kwiyishyurira ba Avoka ku giti cye. Ngo ibi byarabaye kandi urubanza ruraburanishwa bigera n'aho abo bunganizi baruvamo bitewe n'ikibazo cy'amikoro angana n'amafaranga yari abagenewe mu gukora iperereza bashakira umukiliya wabo ubuhamya bumushinjura.
Ngo aba bunganizi bari basabye amafaranga asaga miliyoni ijana n'eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (Rwf103million) ngo bahabwa ibihumbi 800 mu yo bari basabye ariko ngo bata urubanza ntibanagaragaza icyo bakoresheje ayo mafaranga.
Ngo n'ubwo urugaga rw'abavoka mu Rwanda rwamushakiye abandi bunganizi babiri bashya, uregwa avuga ko byakozwe atabizi ntibumvikana gusa urukiko rw'ubujurire rwo rwagaragaje ko kubera impamvu zo kuba Uwinkindi yari yagaragaje ko nta bushobozi afite bwo kwishyura abunganizi be, byari ngombwa ko atavutswa uburenganzira bwe bityo biba ngombwa ko ahabwa abandi ba Avoka kugira ngo aburane mu buryo busabwa n'amategeko mpunzamahanga y'ibyaha yaregwaga.
Ikindi ngo ni uko imvugo z'abatangabuhamya zitasuzumwe mu buryo bwimbitse kandi ngo yifuzaga ko yashaka abatangabuhamya be baba hanze y'u Rwanda ngo ariko ntibyakorwa bitewe n'uko nta bwumvikane bwabaye hagati ya Uwinkindi n'abavoka be bashya, kandi kuba abavoka ba mbere bari baragaragaje ubushobozi n'ibyangobwa bibemerera gukora iryo perereza, ngo nta shingiro rigaragaza ko atahawe ayo mahirwe.
Gusa ku kibazo cy'ibyangobwa byo gutegura urubanza rwe, Uwinkindi ngo yasabaga ko ahabwa umwanya uhagije (amezi 6) wo gutegura dosiye ye no gukusanya amakuru yuzuye, ariko ngo yahawe amezi abiri gusa bituma atagira umwanya uhagije nk'uwo ubushinjacyaha buhabwa, ariko Urukiko rw'ubujurire rwagaragaje ko igihe gihabwa ubushinjyacyaha ngo kitangana n'igihabwa uregwa bityo ngo nta mategeko yirengajijwe.
Umwanya munini mu rukiko rw'ubujurire wafashwe ku kibazo cy'abatangabuhamya
Urukiko rw'ubujurire rwagarutse ku kibazo cy'abatangabuhamya aho Uwinkindi yagaragaje ko ababajijwe bamubeshyeye, ubucamanza bwamusomeye bimwe mu byavuzwe bigaragaza uruhare rwe mu bikorwa byatumye habaho kwica Abatutsi basengeraga mu rusengero rwa ADEPR i Kanzeze yari ayoboye.
Urugero, ngo kuba abayobozi (Burugumesitiri Gatanazi n'abandi) muri ako gace barashoboraga kumva ijambo rya Uwinkindi bakanarikurikiza, ngo ntabwo yigeze abuza abicanyi gushinga za Bariyeri ahubwo yitabiriye izo nama z'ibitero byagabwe ahitwa Kariyeri muri Kanzeze kandi ngo hari n'aho yavuze ngo ntihagire ujya kurya inyama zasahuwe mu bitero nta kazi yakoze, bigaragara ko yatangaga amabwiriza y'ibitero anabikorera mu rusengero.
Gusa Uwinkindi avuga ko hari itandukaniro hagati y'urusengero n'agace ka Kariyeri n'ubwo abatangabuhamya bahuriza ku kuba intambwe zihari hagati ya Kariyeri n'urusengero ari nke kandi ngo uregwa yari yitabiriye iyo nama yatumijwe na Burugumesitiri Gatanazi.
Uwinkindi we avuga ko ibi bitashingirwaho kuko harimo kunyuranya kuri iyo nama. Gusa urukiko rwo rwasanze ko kuba abatangabuhamya bashobora kuba banyuranya ku munsi iyo nama yabereyeho bitatuma ubuhamya bwatanzwe budahabwa agaciro ku byaha Uwinkindi aregwa ari byo gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi muri ako gace.
Mu ma saa kumi z'igicamunsi, urukiko rw'ubujurire rwanzuye ko nyuma yo gusuzuma impamvu zose uregwa yatanze ajurira, rwasanze nta shingiro zifite bityo rugumishaho imikirize y'urukiko rukuru yo ku wa 30 Ukuboza 2015.
Ubu Uwinkindi ashobora kujuririra uyu mwanzuro mu rukiko rwisumbuyeho (rw'ikirenga) ku mpamvu z'akarengane gusa.
source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/urukiko-rw-ubujurire-rwemeje-ko-uwinkindi-akomeza-gufungwa-burundu