Visi Perezida wa Rayon Sports yagizwe umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, aho yemeje ko Kayisire Jacques ari 'Business Analyst' muri Minisitiriya Siporo.

Kayisire Jacques wabaye umukinnyi muri Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaherukaga gutorerwa kuba Visi Perezida wa Mbere w'Umuryango Rayon Sports muri Komite Nyobozi nshya yatowe ku wa 24 Ukwakira 2020.

Yari asanzwe ari umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ndetse ni Umuyobozi wa Dream Football Academy yashinze, iyi ikaba yarazamukiyemo abakinnyi batandukanye nka Mugisha Glbert, Ishimwe Kevin n'abandi



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Visi-Perezida-wa-Rayon-Sports-yagizwe-umuyobozi-muri-Minisiteri-ya-Siporo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)