Kayisire Jacques, akaba visi perezida wa mbere wa Rayon Sports yahawe akazi muri Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' aho yagizwe umujyanama ushinzwe imishinga ibyara inyungu(Business Analyst.)
Akaba yaragizwe umuyobozi ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 aho yemerejwe mu nama y'Abaministiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Tariki ya 24 Ukwakira 2020 yari yatorewe kujya muri komite nyobozi ya Rayon Sports aho yagizwe Visi Perezida wa mbere muri Rayon Sports.
Kayisire Jacques asanzwe afite ishuri ryigisha umupira yishingiye rya Dream Team Academy.
Kayisire Jacques yabonye akazi muri MINISPORTS
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/visi-perezida-wa-rayon-sports-yahawe-akazi-muri-minisports