"No gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana." Abagalatiya 5: 20-21
Kwirema ibice bigenda bigaragara ahantu hose yewe no mu bakijijwe. Pawulo yandikiye Abakolinto avuga ukuntu bateranaga bakirema ibice ubwo babaga bagiye ku ifunguro/ igaburo ryera, ati" Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice" 1Abakolinto 11: 18.
Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv, pasiteri Desire Habyarimana yagarutse ku ngeso mbi ya kamere yo kwitandukanya no kwirema ibice.
Iyo urebye ukuntu abantu bajyenda babana cyane cyane mu nzu y'Imana abantu bajyenda birema ibice. Aho mu rusengero abacuruzi bakomeye bajyenda babana, abacuruza agataro n'abo bakabana, aho abantu biganye nabo babana, aho abahuje imibereho babana , aho abantu bagerageza kubana bashingiye ku bushobozi.
Bibiliya ntabwo yemera ko abantu birema ibice bishingiye ku mpamvu izo ari zo zose. Ntabwo dukwiye kwanga abantu bitewe n'uruhu rwabo, bitewe n'ubwoko bavukamo, iyo bigeze igihe cyo gufata abantu, tukavuga ngo 'abo muri iki gihugu bitwara gutya, bose ukabashyira mu itsinda rimwe biba bitangiye kuba bibi.
Mubyukuri kwirema ibice ni icyaha
Ese ko Kristo yakwemeye akakwemera utari mwiza, wowe uvangura abandi ushingiye kuki?, ibi ni ingeso za kamere ntabwo dukwiye kuvangura umuntu uwo ari we wese dushingiye ku mmpamvu izo ari zo zose.
Imana ntishobora gufata ibintu byose ngo ibishyire mu itorero rimwe cyangwa mu itsinda rimwe. Birakomeye cyane aho amatorero avuka buri munsi kandi ashingiye ku bice, niba mu rusengero hari ibintu utemeranywa n'umushumba wawe ukabona igisubizo ari ugusohoka ukajya gushinga iryawe.
Biratangaje kubona mu rusengero rumwe mu myaka nk'itanu hasohoka ibice nka bitatu by'abakristo, wazakurikirana neza ugasanga uko uwo muntu yatangiye itorero nawe yagie yigometse ku bandi. Satani niwe mwami w'ibyigomeke, iyo habonetse ibice mu bizera ntabwo ari umugambi w'Imana kwigomeka kose ni icyaha ntabwo ari umugambi w'Imana. Umugambi w'Imana ni uko abari amaharakubiri babaye umwe kubw'umusaraba.
Birababaje aho abantu babaho badakundana kuko badashingiye kuri disipurine (discipline) imwe!. Ubundi icyaha ni icyaha muri Bibiliya, ni cyaha iburayi, ni icyaha muri asiya ni icyaha ahantu hose, ariko kuko hashyizweho discipline idasa n'iyirindi torero ibyo bikaba impamvu yo kubavangura no kuvuga ko ari abapagani.
Aho umuntu ataha ubukwe mu rundi rusengero abantu bakamuhagarika kuko batambara nka bo, batitwara nka bo ibyo bigatuma babacira urubanza. Uwo ni umwuka wa Satani Imana yaje gutuma abantu baba umwe, ntabwo ibice biva ku Mana ahubwo biva kuri Satani.
Yesu yaravuze ngo 'abantu nibasenga bahuje umutima, icyo bazasaba cyose Data azagikora'. Imbaraga twirirwa dutatanya turamutse tuzishyize hamwe twakubaka ubwami bw'Imana. Isi yatwubaha ariko uko turushaho gutandukana ni ibigaragaza ko Satani akorera no muri bamwe mu bizera cyangwa se mu bitwa abakristo.
Reba hano inyigisho yose: Wari uzi ko kwitandukanya, kwirema ibice ari zimwe mu ngeso za kamere?
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-kwitandukanya-kwirema-ibice-ari-zimwe-mu-ngeso-za-kamere.html