Willy M. Gakunzi yasohoye indirimbo 'Kombo Nayo' yakoranye na Gaby Kamanzi na Esther Masasu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Willy Makuza Gakunzi umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n'umuyobozi w'umuryango Heart of Worship in Action Foundation ukora ibikorwa by'ubugiraneza yashyize hanze indirimbo nshya 'Kombo nayo' yakoranye n'abaramyi Gaby Irene Kamanzi na Esther Masasu wo mu muryango wa Apotre Yoshuwa Masasu.

Mu rugendo rwe rw'umuziki uhimbaza Imana amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; 'Izina ryawe', 'Mu mababa yawe', 'Uhoraho', 'Kombo Nayo' n'izindi zitandukanye.

Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, Willy Gakunzi uri kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yayafatiye i Kigali mu minsi mike ishize. Yavuze ko ari indirimbo ifite amateka akomeye, akaba yarayikoze umwaka ushize mu Kinyarwanda, yanzura kuyishyira mu rurimi rw'Ilingala kugira ngo igere no ku bakoresha urwo rurimi. Yagize ati:

'Kombo Nayo' ni indirimbo twasohoye umwaka ushize mu kinyarwanda (Izina Ryawe). Ni indirimbo ivuga gukomera kw'izina rya Yesu. Nahisemo kuyishyira mu rurimi ry'Ilingala kugira ngo igere no ku bakoresha urwo rurimi nabo. Ifite amateka akomeye kuri njye, inyibutsa aho yavuye kandi ikanampa imbaraga zo gukomeza gukorera Imana kuko ni yo ishobora byose.

Willy Makuza Gakunzi yakomeje avuga ko yayikoranye n'abaririmbyi b'inshuti ze, abakozi b'Imana akunda kandi yemera ari bo Gaby Kamanzi na Esther Masasu uyu mukobwa akaba ari umwuzukuru wa mushiki wa Apotre Masasu-ibisobanuye ko ari n'umwuzukuru wa Apotre Masasu. Ati "Tukimara kuyishira mururimi rw'ilingala njyewe n'inshuti yanjye, nacuranze guitar ndikuyiririmba mpita mubwira ko nzayikorana na Gaby Kamanzi na Esther Masasu. Bombi ni abakozi b'Imana nkunda kandi nemeza cyane cyane mu guca bugufi".

Yunzemo ati "Nkibaganiriza igitekerezo, bacyakiriye neza cyane dutangira kubitegura. Ndashima Imana ko yadushoboje gusoza iki gikorwa. Ndashimira cyane Gaby na Esther ku bwitange bwabo, Imana ikomeze kubagura". Yashimiye aba Producer bose bamufashije, ati "Ndashimira na Vocal producer Marc Kibamba ko yemeye gukorana natwe. Ndashima cyane nanone Video producer Doux, qualité yonyine irabihamya cyane cyane no kubahiriza gahunda".

Willy M. Gakunzi yasoje ashimira abantu bose bakunda umuziki we, ati "Abadukunda mwese Imana ibahe imigisha myinshi kandi mukomeze mudushyigikire muri byose. Imana ibahe imigisha". Willy M. Gakunzi umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Canada ariko muri iyi minsi ari mu Rwanda aho yaje kuhizihiriza iminsi mikuru.

REBA HANO INDIRIMBO 'KOMBO NAYO' YA WILLY M. GAKUNZI FT GABY KAMANZI & ESTHER MASASU

Umva hano Izina Ryawe (Official lyric Video) By Willy M. Gakunzi

Source: Inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Willy-M-Gakunzi-yasohoye-indirimbo-Kombo-Nayo-yakoranye-na-Gaby-Kamanzi-na.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)