Ni iki cyahesha umuntu kuririmba ari mu rupfu?, ni iki cyatera imfubyi kwishima?, ni iki cyatuma umupfakazi agira amahoro?. Ni iki cyafasha umuntu muri cyamunara bamutereza ibye?, ni iki cyatera umuntu watinze kubona urubyaro kwishima bigakunda?, ni amahoro Imana itanga.
Yesaya ahanura ivuka rya Yesu yavuze ko azanitwa 'Umwami w'amahoro'. Ni ryo zina tugiye kugarukaho muri ibi bihe tuzirikana ivuka rya Yesu, ndetse tunarebera hamwe ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima nkuko twabiteguriwe kandi tukabigezwaho na Pasiteri Desire Habyarima mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv na Agakiza.org.
'Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w'amahoro'. Yesaya 5: 9.
Isi ifite umutekano kubera ingabo zatojwe neza, intwaro n'ibindi ariko ntifite amahoro. Amahoro ni ava mu mutima kandi atangwa n'Imana, umuntu ashobora kugira umutekano ariko kuko adafite amahoro yo mu mutima akiyahura, akajya kuraguza. Yesu akwiye kuba ari uwambere mu buzima bwawe hanyuma amahoro atanga, imigisha, ibyishimo bikaza ari inyongera.
Iyo Yesu yinjiye mu buzima bwawe aguha kujya hejuru y'ibikugerageza ugahora ufite amahoro kuko wakiriye Umwami utanga amahoro.
Yesu ni Umwami w'amahoro kandi ayatangira Ubuntu
Kimwe mu bintu bihenda ku isi ni umutekano, ariko Yesu we amahoro ayatangira ubuntu iyo umwakiriye akinjira mu mutima wawe ahita aramutsa amahoro. Yesu yaravuze ngo 'Aho muzinjira bakabakira muzavuge ngo amahoro yanjye abe aho hantu kandi abo bantu nibaba ari abanyamahoro, amahoro yanyu azataha kuri abo bantu'. Ni byiza ko umuntu abaho afite amahoro yo mu mu tima atangwa na Yesu.
Ikintu kibabaje ni uko abantu bashaka amahoro ariko ntibashake utanga amahoro, barashaka kuruhuka ariko Yesu nk'uburuhukiro bw'abantu ntabwo abantu bashaka kumwakira.
Ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima
Icyaha
Iyo umutima urimo icyaha ntushobora kugira amahoro. Umutima wawe ni umuhamya w'uwo uri we imbere, abantu ntibazi ubuzima ubaho ariko urabizi ko uri umunyabyaha urabizi ko udafite amahoro. Icyaha kibuza amahoro, nagira ngo nkubwire ko Imana ishobora kukubabarira ikaguha amahoro kandi kubuntu. Icyemezo wafata ukazarinda upfa uticuza ni ukwakira Yesu mu buzima bwawe akagukiza ibyaha.
Amaganya y'Isi
Yesu yaravuze ngo ' Ntimukiganyire ibiryo n'imyambaro n'ejo nzamera nte'. Iyo umuntu abaho ubuzima bwo kwiganyira atakaza amahoro yo mu mutima, akanatakaza ibyishimo. Amaganya ni inkoni ikubita kwizera, dukwiye kubaho tutiganyira kuko Imana ni yo izi ejo uko hazaba hameze. Ukwiye kuyiragiza ejo hawe yego ugakora cyane ugashakisha ariko ukabaho utiganyira.
Ishyari
Ishyari ni ikintu kibi!, hari abantu byarenze kuba ishyari bihinduka igomwa. Igomwa ni ukuvuga niba umuntu afite ikintu ukabona wowe nturi bukibone urakora ku buryo mukibura mwembi. Kimwe mu bintu bizarimbuza abantu benshi ni ishyari, ni umudayimoni mubi kandi iyo umuntu yagize ishyari nta cyaha na kimwe atakora, yakwica, yagambana, yabeshya, yahemuka byose yabikora. Umutima urimo ishyari ni ikintu kibi Imana yanga.
Kutamenya icyo waremewe
Iyo utazi uwo uri we n'icyo waremewe ntabwo ushobora kugira amahoro, uhora uhuzagurika. Uwo muntu ntazi impano ze, ntazi umuhamagaro we, ntazi icyo akwiye gukora, ntazi icyo yaremewe, ntazi intambwe akwiye gutera, ahora yigereranya n'abandi. Hari abantu babaho atari kubwabo bashaka kunezeza abandi kubera ibirarane bagize, rimwe na rimwe bagakoresha n'umutungo nabi.
Aba mu nzu adafitiye ubushobozi kugira ngo yemeze abantu, yambara neza kugira ngo yemeze abantu, agura imodoka kugira ngo yemeze abantu akabikora ari ukwivura ibikomere. Dukwiye kubaho turi abantu twasobanukiwe: Ndi inde?, naremewe iki?, ni iki nkwiye gukora mu bwami bw'Imana?, umuhamagaro wanjye ni uwuhe?, impano zanjye ni izihe?. Ukwiye kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu.
Gukunda isi
Yesu yaravuze ngo 'Ntimugakunde isi n'ibiri mu isi, isi irashirana no kwifuza kwayo ariko abakora ibyo Imana ikunda bazabaho iteka ryose'. Intumwa Pawulo nawe yaravuze ngo ' Isi nyireba ibambye nayo ikambona mbambye'. Muby'ukuri mu mutima w'umurokore iyo hinjiyemo gukunda isi ashobora kubura ubugingo, ashobora gutakaza Umwami w'amahoro.
Kugenda mu Nyanja uri mu bwato ni byiza bitanga umunyenga ariko iyo inyanja ije mu bwato burarohama. Kugenda mu isi ukijijwe nta kiza nkabyo ariko iyo isi yinjiye muri wowe utangira kwifuza, utangira kwambura, utangira guhemuka utangira kugambana, utangira kubunza amagambo mu kazi kugira ngo ubeshyere abandi uwo mwanya uwugemo, ugera ku bisa n'imigisha mu buryo bubi kandi atari yo.
Ibikomere
Umuntu akomerekera mu muryango, mu bidukikije no muri sosiyete. Iyo umuntu afite ibikomere ntabona ineza y'Imana, ntabona ibyiza Imana yakoze. Uwo muntu ibyiza bimuriho ntabiteza imbere ahora yubatse kubyo bamubwiye ngo arasa nabi, uvuga nabi. Ntumeze nka ba runaka, uhora wigereranya bigatuma ubaho udafite amahoro kandi usenga.
Kudahinduka ku ngeso
Ubundi gukizwa ni ugutsindishirizwa, hirya yo gutsindishirizwa hakurikiraaho kwezwa ku ngeso. Ingeso yose ufite wanze gutsinda mu buzima bwawe izahora ikubuza amahoro, uzahorana ipfunwe kandi uzahora wumva utsikamiwe. Mu mahoro Imana itanga ni uko itwigisha no kubamba ingeso zacu ku musaraba kandi guhinduka bigashoboka.
Reba hano inyigisho yose
Source: Agakiza Tv
Daniel@Agakizaorg
Source : https://agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-amahoro-Dore-ibintu-7-bibuza-amahoro-yo-mu-mutima.html