Ababyeyi barijujutira ibigo byongeje amafaranga y'ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibigo by'amashuri byongeje amafaranga y'ishuri birimo ibya leta ndetse n'ibyigenga bivuga ko igihembwe cyabaye kirekire bityo n'ikiguzi ababyeyi basabwa kigomba kwiyongera.

Nk'urugero, ababyeyi barerera kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save, babwiwe ko niba abanyeshuri bigaga amezi atatu, bakaba bagiye kwiga atanu, bagomba kureba ibikenerwa ku ishuri biziyongera birimo ibiribwa, amacumbi n'ibindi.

Umwe mu babyeyi baharerera yabwiye RBA, ko basabwe kwishyura ibihumbi 62 Frw byiyongera ku bihumbi 90Frw bari bishyuye abana bajya gutangira.

Uyu mubyeyi yagize ati 'Birabangamye pe. Nta nama rusange y'ababyeyi cyangwa komite yabaye, gusa hari urubuga rwa WhatsApp bigeze gushinga tubona bashyizeho itangazo bavuga ko bemeje 62500 Frw, nta nama yigeze iba.'

Abayobozi b'amashuri bavuga ko kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19, asaba ko abantu birinda guhurira hamwe ari benshi, byatumye badatumiza inama rusange, bityo bakoresheje imbuga nkoranyambaga hemezwa umusanzu ababyeyi bagomba gutanga kugira ngo ubuzima bw'abana burusheho kuba bwiza.

Umuyobozi w'Ishuri rya TVET Bulinga ryo mu Karere ka Muhanga, Ngaboyamahina Eraste, yavuze ko bakoranye na komite zihagarariye ababyeyi bakora imibare basanga nibura mu minsi 49 isigaye basanze abanyeshuri bagomba kwishyura andi mafaranga ibihumbi 49 Frw.

Yagize ati 'Turagabanya bigwa mu mafaranga agera mu bihumbi 49Frw, kugira ngo tuzatunge abana mu gihe cy'inyongera. Byanze bikunze hagomba kugira igikorwa kugira ngo abana bazabeho neza.'

Umuyobozi wa Ecole Technique Saint Peter Igihozo ryo mu Karere ka Nyanza, Padiri Gatambazi Elias yavuze ko ubusanzwe umunyeshuri yishyura ibihumbi 138Frw ku gihembwe, ni ukuvuga ko buri kwezi ari ibihumbi 46Frw.

Ni ukuvuga ko abatangiye tariki 2 Ugushyingo 2020, bazishyura ibihumbi 230Frw byo kwiga amezi atanu, naho abatangiye mu cyiciro cyo ku wa 23 Ugushyingo bo bazishyura ibihumbi 215Frw.

Padiri Gatambazi ati 'Ibiciro ku isoko byariyongereye, abana ndetse n'abarezi twari turi kumwe mu minsi mikuru byasabye ko tubitaho mu buryo budasanzwe, ariko ibyo byose twarabyirengagije turavuga tuti reka tureke abana bishyure uko byari bisanzwe.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iki kibazo bamaze kukimenya ndetse batangiye ku kiganirano n'inzego zitandukanye.

Hari ibigo by'amashuri byamaze kongera amafaranga y'ishuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-barijujutira-ibigo-byongeje-amafaranga-y-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)