Abagore benshi bakunda abagabo bafite ubwanwa| Dore impamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bagore 100 harimo 98 bakunda abagabo bafite ubwanwa, aba bakaba bangana na 98%. Hari impamvu zitandukanye zituma abagabo bakunda abagabo bafiye ubwanwa. Si abagore gusa bakunda ubwanwa bw'abagabo kuko usanga n'abasore bataramera ubwanwa nabo baba banyotewe kubumera ndetse hari n'abo usanga bahora bakora ubushakashatsi ngl bamenye ibanga bakoresha kugirango nabo babashe kugira ubwanwa. Hano twabateguriye zimwe mu mpamvu z'ingenzi zituma usanga abagore benshi ndetse hafi neza ya bose bakunda abagabo bafite ubwanwa.


Impamvu ya mbere ituma abagore bakunda abagabo bafite ubwanwa nuko abagabo bafite ubwanwa ari abagwaneza mu bijyanye n'imibanire yabo n'abo bashakanye (abagore babo).

Impamvu ya kabiri ituma abagore bakunda abagabo bafite ubwana ni uko babona akazi vuba bitewe nuko bagaragara. Hano twabaha ingero wenda nko mu kazi ko kwamamariza amasosiyete akomeye, abagabo bafite ubwanwa nibo bakoreshwa muri aka kazi. Hari n'utuntu tuzi twinshi abagabo bafite ubwanwa babona kurusha abatabufite.

Impamvu ya gatatu ituma abagore benshi bakunda abagabo bafite ubwanwa ni uko abagabo bafite ubwanwa bagaragara nk'abanyembaraga bityo iyo abagore bari kumwe nabo baba bumva nta cyabakoraho cyangwa ngo kibe cyabahungabanya kuko bizeye ko bari kumwe n'abanyembaraga.

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/abagore-benshi-bakunda-abagabo-bafite-ubwanwa-dore-impamvu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)