Abahanzi 10 bakomeye babanje kunyura muri Kor... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo witegereje neza bamwe mu bahanzi bari ku ruhembe rwa muzika Nyarwanda, mbese bafite amazina akomeye, mu myaka yabo y'ubuto bakanyujijeho mu madini n'amatorero, baririmba muri Korali, gusa nk'uko umuntu agenda akura rimwe na rimwe ahindura umuhamagaro. Abo turi bwibandeho ni abahanzi batangiriye muzika muri korali, bazivamo, ubu bakaba bakunzwe cyane mu muziki usanzwe nk'umuhamagaro wundi bahisemo. 

Abahanzi banyuze muri Korali ni benshi, ariko reka tubagezeho nibura abagera ku 10 baririmbye muri Korali, ubu bakaba bakora umuziki usanzwe (Secular music) uwo abakristo bakunze kwita umuziki w'isi. Ese iyo bakomereza impano zabo muri Korali wari kubamenya bose? Aha twavuga ko umuhanzi uririmba mu nsengero adakunze kumenyekana cyane kurusha uririmba indirimbo zisanzwe kuko usanga aba-Gospel ari bake baba bazwi mu mitwe ya benshi.

1.Meddy


Ngabo Medard Lobert ukoresha izina rya Meddy muri muzika, ubu ni umwe mu bahetse muzika Nyarwanda mu Rwanda n'i Mahanga. Indirimbo ye 'Slowly' imaze kurebwa kurusha izindi zose z'abahanzi nyarwanda batangiriye umuziki mu Rwanda, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 42 kuri Youtube. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera muzika ye muri Amerika.

Ubwo yigaga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye, yaririmbaga mu itsinda rya "Justified" ryo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza. Kubera nyina yakundaga kumwigisha gucuranga cyane byatumye yisanga muri Korali. Imwe mu ndirimbo ze yatangiriyeho umuziki, 'Ungirira ubuntu' nayo ni iya Gospel, ikaba yarakunzwe cyane kugeza n'uyu munsi. Nyuma yaje gutera umugonga Korali yinjira mu ndirimbo zisanzwe, biramuhira cyane dore ko ubu ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

2.The Ben

Polisi yateye utwatsi umuhanzi The Ben:VIDEO | celebz Magazine

Mugisha Benjamin (The Ben) nawe uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, we na Meddy kuva kera bahoze ari inshuti kugeza n'uyu munsi. Iby'ubukeka bwabo, bavuga ko ari abafana n'itangazamakuru babirema kuko bahamya ko ari inshuti cyane. Bagitangira umuziki, aho Meddy yasengeraga akanarirmba, na The Ben niho yaririmbaga muri Zion Temple. 

The Ben yaririmbanaga kandi mu itsinda rya Justfied na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick na Nduwayo Columbus ari we Rata Jah NayChah ugishinze imizi mu muziki wa Gospel, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ye yise 'Hindura'. Umuziki usanzwe wahiriye cyane The Ben dore ko magingo aya ari ku gasongero k'abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

3. Butera Knowless


Butera Knowless kuva kera bamwe bari bazi ko azakurira muri Korali ubwo yigaga muri APACE aho yize icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, ari naho yatangiriye kwerekana ko azi kuririmba. Knowless aho yize icyiciro rusange muri APARUDE, mu ishuri ry'Abadivantisiti ndetse no muri APACE, yari mu muryango mugari w'abanyeshuri b'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi, akaba no muri Korali Maranatha kimwe n'abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Tonzi.

4. Yvan Buravan

Yvan Buravan ahigitse Abanyafurika mu irushanwa ritegurwa na RFI - Kigali Today

Dushime Burabyo (Yvan Buravan), ni umwe mu bahanzi batangiye muzika bakiri bato, ntiwakwiyumvisha uburyo uyu muhanzi ku myaka ibiri gusa yari azi gufata igicurangisho cya muzika. Yatangiye muzika akiri umwana muto aho ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k'abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane. Ibi byatumye yinjira muri korali y'abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba.

Amaze gukura yaje kujya mu itsinda Kingdom of God Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Nzamuhimbaza', 'Sinzava aho uri' n'izindi. Yaje gutera umugongo korali, atangira gukora umuziki usanzwe, waramuhiriye rwose dore ko ubu ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Buravan, watatiye Korali akigira muri 'Secular music', ubu ahagaze neza mu Rwanda dore ko azwi no hanze y'u Rwanda ndetse aherutse no kwegukana igikombe mpuzamahanga cya Prix Decouverte gitangwa na RFI.

5. Alyn Sano


Umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi nka Alyn Sano, ni umwe mu bakobwa bahagaze neza cyene mu Rwanda, akagira umwimerere mu ijwi rye rihogoza benshi. Mu mwaka wa 2008 nibwo yari muri korali, nyuma yaho yari umukinnyi w'umupira w'amaguru w'ikirangirire mu kigo yigagaho. Yaje kuva muri korali, yanzika umuziki usanzwe, ubu ageze ku rwego rushimishije mu muziki we.

6.Jay Polly

Rusumbanzika by Jay Polly official Audio - YouTube

Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Jay Polly, umuraperi wari uhagaze neza mu myaka yatambutse, wacitse intege mu myaka ibiri ishize, kuririmba abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADEPR mu Gakinjiro. Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y'abana, gusa amaze gukura yaje kuyuvamo atangira gukora umuziki usanzwe.

7. Mani Martin

Mani Martin releases Valentine song | The New Times | Rwanda

Mani Martin watangiye umwuga wo kuririmba akiri muto cyane, ku myaka 9 gusa y'amavuko yari afite indirimbo, ku myaka 11 yari afite indirimbo nyinshi, Mani Martin mu bwana bwe yatangiye umuziki aririmba muri korali y'abana, nyuma aza gutangira gukora indirimbo ze bwite zihimbaza Imana ubwo yasengeraga muri ADEPR Gakinjiro. Yaje gutera umugongo indirimbo za Gospel yinjira mu muziki usanzwe, ubu ari mu bakunzwe cyane.

8.Platin P & TMC (Dream Boyz)

Rafiki na Platin P bahuriye mu ndirimbo yitwa mpa aga pase gashyushye nk'ipasi â€

Platin P na TMC ni abahanzi bari bagize itsinda ryari rikunzwe mu Rwanda rya Dream Boys. Aba bose babaye muri Korali. Platini akiri umwana yaririmbaga muri korari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

TMC wo muri Dream Boys uterwa indobo buri munsi azira iki? Byagiye ahagaragara - YouTube

TMC

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni undi musore nawe wabarizwaga muri Dream boys., TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye. Nyuma yaje kwihuza na Platin bakora Dream Boys baririmba iz'isi, Dream Boys ntikibaho, gusa Platini wayibarizwagamo ari gukora muzika ku rwego rushimishije.

9. Safi Madiba

Safi Madiba yambuwe uburenganzira bwose ku ndirimbo zose yakoze akimara gutandukana na Urban Boyz n'ibinyamakuru byabujijwe kongera kuzikoresha. | IBYAMAMARE.com

Niyibikora Safi (Safi Madiba) wabarizwaga muri Urban Boys, ubu ukora muzika ku giti cye, akaba ari no mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe, yabaye muri Korali. Yaje kuyivamo, atangira kuririmba indirimbo zisanzwe mu itsinda rya Urban Boys, ubu ni umuhanzi ukora muzika ku giti cye kandi uhagaze neza cyane.

10. Bushali


Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali wigaruriye imitima ya benshi biganjemo urubyiruko bitewe n'indirimbo ze zo mu njyana ya KinyaTrap zirimo 'Nituebue Ni Muebue', 'Ku Gasima', 'Tsikizo', 'Kinyatrap' n'izindi nyinshi cyane, nawe yatangiriye umuziki muri korali. Mu 2020 ni bwo Bushali yahishuye ko mbere y'uko yinjira mu muziki w'indirimbo zisanzwe yabanje no kuririmba muri Chorale y'abana yitwa Maranatha yo muri ADEPR SEGEM i Gikondo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102340/abahanzi-10-bakomeye-babanje-kunyura-muri-korali-nyuma-bakaza-kuzigaranzura-bakigira-mu-zi-102340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)