Abajenerali Bakuru ba Uganda bavanywe mu Nama Nkuru ya Gisirikare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abandi basirikare bakuru batowe ni Lt Gen Wilson Mbadi, Lt Gen Peter Elwelu na Lt Gen James Mugira.

Abatowe bose hamwe ni barindwi mu bandi 17 bari biyamamaje.

Minisitiri w'umutekano General Elly Tumwine yashakaga gutorerwa manda ya Gatandatu ariko byanze.

Abajenerali batowe harimo na Gen Peter Elwelu usanzwe ahagarariye Ingabo zirwanira ku butaka.

Perezida Museveni yageze ahabereye amatora ari muri Kajugujugu ya gisirikare.

Amatora yebereye mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Bombo ageza ijambo ku basirikare bari aho.

'The Independent' yanditse ko Perezida Museveni yarangije ijambo ahita yurira indege kuko atemerewe kwitabira ariya matora.

James Mugira ni umwe mu basirikare bakuru bashyizwe muri iriya nama ariko utazwi cyane mu Karere Uganda iherereyemo.

N'ubwo ari uko bimeze ariko amaze igihe mu ngabo za Uganda ubu akaba ari afite ipeti rya Lieutenant General.

Mugina yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'ubutasi bwa gisirikare rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence ndetse aza no kuyobora umutwe w'ingabo zikoresha ibitwaro biremereye iri i Masaka.



Source : https://www.imirasire.rw/?Abajenerali-Bakuru-ba-Uganda-bavanywe-mu-Nama-Nkuru-ya-Gisirikare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)