Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene avuga ko mu kiganiro aheruka kugirana n'abakinnyi b'Amavubi bumvikanye ko uyu mwaka 2021 bagomba guhindura umuvuno bakumva ko ari bo kamara ku banyarwanda, agaciro kabo bazagahabwa ariko nabo babanze berekane icyo bashoboye.
Ibi avuga ko ari bumwe mu butumwa bukubiye mu biganiro bagiranye mbere y'uko bahagaruka berekeza muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.
Baberetse ko umwaka ushize wa 2020 utagenze neza kandi ibi byose byagombaga gusigarayo, babaretse ko abanyarwanda babitezeho byinshi
Ati'Kwari ukubabwira ko twambutse umwaka 2020 tujya 2021, tuwurangije atari byiza twagombaga kwambukana ikintu cyiza kigaragariza abanyarwanda ko hari ibihe bibi bibaho n'ibintu byiza umuntu yakora. Twaberetse ko ari bo nshingiro, abanyarwanda barabareba.'
Akomeza avuga ko hari n'ibyo babemereye ko byakorwa mu rwego rwo kubatera imbaraga ariko nabo bakabanza bakagira icyo berekana.
Ati'Aha ni ugutwara ibendera ry'igihugu ibindi byose bakabyibagirwa. Hari n'ibyo twavuganye twigiye hamwe ko byakorwa bitera imbaraga abakinnyi ariko badakwiye gutaho umwanya muri iki gihe kuko kugira ngo ugaragaze uwo uri we ubigaragariza mu bikorwa kandi ibikorwa n'ibyo bishimisha abanyarwanda.'
Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene avuga ko basabye abakinnyi guhindura umuvuno, bakabanza bakumva ko ari bo kamara, bazahabwa agaciro kabo ariko nabo bakerekana icyo bashoboye.
Ati'Nabawiye ko bagomba kwicara bakamenya ko iyo badahari n'umupira ntiwabaho, natwe ntitwabaho, bagomba kwigirira icyizere, icyizere cyabo nicyo kizatuma abantu bumva ko ari bo kamara n'ibyo basaba bifite ishingiro. Bisobanuye ko uko twaganiriye n'abakinnyi hari ibintu byinshi bigomba guhinduka nk'uko twatangiye uyu mwaka, bazahabwa agaciro kabo nabo bumve ko ari bo kamara mu kibuga, uyu mwaka ugomba gutandukana n'uwa 2020 ntitwawugizemo ibihe byiza.'
Amavubi ari muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama. Ari mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Ku munsi w'ejo bazakina umukino wa 2 na Maroc ni mu gihe umukino wa mbere banganyije na Uganda 0-0, umusaruro perezida wa FERWAFA avuga ko bishimiye.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-amavubi-basabwe-guhindura-umuvuno