Abakobwa n’abagore babangamiwe n’ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje mu gihe mu Gushyingo 2019, aribwo Leta yasohoye itangazo rivuga ko umusoro ku nyogeragaciro ku bikoresho bya Cotex ukuweho hagamijwe ko bidahenda abagore n’abakobwa babikenera buri kwezi.

Bamwe mu bakobwa n’abagore baganiriye na Radiyo Rwanda, bavuze ko nyuma y’uko iyi misoro ikuweho nta cyahindutse bitewe n’uko ipaki imwe ya Cotex iri kugura amafaranga 1000Frw cyangwa hejuru yayo.

Hari uwagize ati “Njyewe igihe mperukira ku isoko cotex ya super yaguraga hagati y’amafaranga 700Frw na 800Frw ariko ubu igeze ku 1000 Frw, iyitwa Always niyo iri hasi, iri kugura 900Frw cyangwa 800Frw kandi yaraguraga 500Frw, urumva bagenda babizamura aho kugira ngo babimanure kandi amafaranga agenda ahenda ku bantu badakora .”

Undi yagize ati “Nanjye nakoreshaga super ndibuka ko muri 2020 yari ku mafaranga 800Frw ariko ubu ni 1000Frw cyangwa 1200Fwr bitewe n’aho uguriye.”

Ibi bishimangirwa na Ingabire Divine wita ku gukangurira abakobwa kugira isuku mu gihe bari mu mihango, aho yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje hari abakobwa bahitamo gukoresha uburyo butizewe mu kunoza isuku kubera kubura Cotex, aboneraho gusaba Leta gukora ubugenzuzi bwimbitse kuri iki kibazo.

Ati “Usanga iyo atabonye iyo Cotex ashobora gukoresha bimwe mu bitambaro nk’uko bamwe babibabwira cyangwa se twe babitumenyesha ugasanga n’ibyo bitambaro umwana w’umukobwa n’ubwo abikoresha ntabwo biba bikozwe mu ipamba bigatuma bibangamira umwana iyo arimo ariga cyangwa se ari mu iyindi mirimo y’akazi aba arimo gukoraho.”

Abanyenganda bakora ibi bikoresho bo bavuze ko babona ikibazo kuri iyi ngingo ari ubuke bw’ibi bikoresho ku isoko ugereranije n’ababikenera ari nabyo bitera icyuho mu iyubahirizwa ry’ibiciro.

Ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Karangwa Cassien yavuze ko iki kibazo bagiye kugikoraho ubugenzuzi.

Ati “Ubugenzuzi burahari buranakorwa ariko muri iyi minsi twibandaga cyane ku birebana n’ibiribwa kugira ngo muri iki gihe cya Guma mu rugo abantu batazamura ibiciro cyangwa se n’ibiribwa bikaba byabura bigateza ikibazo.”

Yongeyeho ko amatsinda akora ubugenzuzi ahari, ashimangira ko bagiye kongera imbaraga mu kugenzura impamvu ibiciro bya Cotex bitagabanywa, kandi ko uwo bazasanga yarabizamuye nta shingiro afite azahanwa.

Abakobwa n'abagore babangamiwe n'ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abakobwa-n-abagore-babangamiwe-n-ibiciro-bya-cotex-bikomeje-kuzamuka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)