Abakomando b'abagore nibo bahawe inshingano zo kuzajya bahangana na ba rushimusi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakomando b'abagore 300 nibo bahawe inshingano zo guhashya amabandi. Igisirikare cya Nigeria cyatangaje kuri uyu wa Gatatu ushize ko hateguwe abasirikare 300 b'abagore bahawe inshingano zo kuzajya bahangana na ba rushimusi ku mihanda.

Aba bagore b'abasirikare batoranyijwe muri division ya 1 y'Igisirikare cya Nigeria muri Leta ya Kaduna.

Guverineri w'iyi leta, Nasir El-Rufai, yakiriye itsinda rya mbere ry'aba basirikare rizaba ribarizwa ahitwa Kakau, ku muhanda wa Abuja.

Uyu muyobozi yatangaje ko ikibazo cy'umutekano mucye kirangwa kuri uyu muhanda vuba aha kiza kuba amateka kuko aba bagore b'abakomando biteguye kukirangiza.

Yijeje aba basirikare ubufatanye budacagase bwa Guverinoma ya Leta ya Kaduna ubwo bazaba bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC mu rurimi rw'Igi-Hausa , Komiseri ushinzwe umutekano imbere muri Leta ya Kaduna, Samuel Aruwan, yatangaje ko aba bagore bose ari intwari zigaragaje mu mwuga wazo w'igisirikare.

Ati: 'Igisirikare cya Nijgeria kigiye kohereza abashinzwe umutekano 300 mu gihe kiri imbere, ariko ku wa gatatu twakiriye itsinda rya mbere ry'abasirikare 100, abasigaye bazagera i Kaduna mu minsi mike'.

Abajijwe aho ahera yemeza ko umuhanda ugiye gutekana, Bwana Samuel Aruwan avuga ko hari amakuru menshi adashobora gusobanurwa mu bitangazamakuru, ariko nta gushidikanya ko abo basirikare b'abagore bazagira uruhare runini mu kurwanya abashimusi.

Uturere twinshi two muri Leta ya Kaduna tumaze igihe twibasiwe n'ibitero bya hato na hato by'abajura bitwaza intwaro, umuhanda Kaduna-Abuja ukaba ukunze gutegerwamo abagenzi bakamburwa rimwe na rimwe bakicwa abandi bagashimutwa.

Benshi mu baturage bahitamo kwirinda uyu muhanda bagatega za gari ya moshi naho abifite bagatega indege kubera gutinya kugirirwa nabi muri uyu muhanda.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/30/abakomando-babagore-nibo-bahawe-inshingano-zo-kuzajya-bahangana-na-ba-rushimusi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)