Abakora mu by'amashanyararazi basabye RURA kudohora ku byemezo iherutse gufata - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 13 Mutarama 2021, RURA yatangaje ko kuva tariki 1 Werurwe 2021 abantu bazajya bahabwa umuriro w'amashanyarazi ari ababanje kwerekana uwakoze cyangwa uzakora imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako (installation) niba ari sosiyete ibyemerewe cyangwa umuntu ubifitiye uruhushya.

RURA yavuze ko abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali, bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

Yasobanuye izi mpinduka nk'izigamijwe gukumira inkongi n'izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w'amashanyarazi.

Ibi bigaragara ko hari bamwe mu bakora mu by'amashanyarazi bakekwaho gushyira amashanyarazi mu nyubako nabi bikaba intandaro y'impanuka za hato na hato.

Abakora mu by'amashanyarazi babigize umwuga babiteye utwatsi bavuga ko atari bo ntandaro y'inkongi z'imiriro zibasira inyubako.

Mudaheranwa Jean Baptiste yize iby'amashanyarazi, yabwiye radiyo Flash FM ko hari ubwo ibikoresho bakoresha biba intandaro y'inkongi.

Ati 'Njye 80% sinemera ko inkongi ziterwa no gushyira nabi amashanyarazi mu nyubako (installation) ahubwo birengagije n'ibikoresho dukoresha.'
Niragire Jean Paul nawe ntiyemera ko abakora amashanyarazi bari mu bateza inkongi, ko ahubwo hari ubwo inzu ziba zishaje nazo zikaba intandaro z'impanuka.

Ati 'Rimwe na rimwe imiriro yacu dukoresha ishobora guteza ikibazo, uko igenda ihindagurika, igenda igaruka, nabyo bishobora guteza ikibazo ariko ntabwo nemera ko ari abakora mu by'amashanyarazi bayashyiramo nabi.'

Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n'Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yavuze ko ikigamijwe ari ukubanza kumenya abakora muri uru rwego ndetse na nyuma bakazagenerwa amahugurwa.

Ati 'Nk'ubu abantu bakora bose iyo mirimo ntabwo tubazi, harimo n'ababikora benshi bataranabyize. Iyi gahunda iba igamije kugira ngo bamenyekane, niba hari n'amahugurwa agomba gutegurwa, niba ari RSB igatanga amahugurwa natwe dushobora kubikora ariko abo bantu ntabwo tubazi. Iyo tubamenye rero tuba dushobora kubinjiza muri iyo gahunda.'

Yavuze ko abakora muri urwo rwego basabwa gutanga 25000 Frw ndetse no kwerekana ko bize iby'amashanyarazi.

RURA iherutse gutangaza urutonde rw'abafite impushya barimo ibigo n'abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz'ubucuruzi, ndetse n'inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n'impushya zitangwa.

Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n'izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ''Monophase', mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z'ubucuruzi ndetse n'iz'amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka 'Triphase'.

Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk'inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite 'Transformateur' ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk'umuntu ushobora gukora 'installation' ya moteri, imirasire n'ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo.

Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk'insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-by-amashanyararazi-basabye-rura-kudohora-ku-byemezo-iherutse-gufata

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)