Abakuru b’ibihugu byo mu Karere basabye inyeshyamba zo muri Centrafrique guhagarika imirwano bwangu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yateranye ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, Umuyobozi wa ICGLR, akaba na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço n’abayitabiriye basabye imitwe yitwaje intwaro guhita iva mu birindiro byayo biri hafi y’Umujyi wa Bangui.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, niwe wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu muri iyo nama.

Mu bandi bitabiriye uretse Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yari yitabiriwe na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou-Nguesso, Idriss Déby Itno wa Tchad na Gen Ibrahim Gabir wari uhagarariye Sudani.

Itangazo ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama IGIHE ifitiye kopi, rivuga ko abayobozi b’ibihugu binyamuryango bafashije mugenzi wabo Touadera mu bihe by’amatora batazemera abashaka guhirika ubutegetsi bitwaje ko batemera ibyayavuyemo.

Abitabiriye iyi nama bongeye kwiyemeza gushyigikira ibiganiro n’inama zihoraho hagati y’abanyapolitiki na sosiyete sivile kugira ngo bakure igihugu mu bibazo biriho ubu.

Basabye kandi ko hafatwa ingamba zikenewe kugira ngo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gakureho ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique mu 2013.

Imitwe yitwaje intwaro yasabwe gushyira intwaro hasi

Mu bindi byagaragajwe ni ukuba hari abacancuro bakomeye mu nyeshyamba ziri muri iki gihugu. Ikindi kandi ni uko umutekano muke muri CAR, ushobora kuba intandaro y’ihungabana ry’umutekano mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara by’umwihariko ibituranye n’iki gihugu.

Ibihugu nka Tchad na Sudani, bituranye na CAR, byagaragajwe nk’indiri y’izi nyeshyamba n’abandi baturuka muri ibi bihugu binjirayo bakajya gukora ibikorwa by’urugomo.

Itangazo ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama rigaragaza kandi ko ibi bikorwa byiyongera ku mahano akomeje gukorwa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro iyobowe n’uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Uyu Bozizé yagerageje kwica amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, ariko biramunanira. Gusa inyeshyamba ayoboye ziracyafite umugambi wo guteza akaduruvayo n’ubwo gufata umurwa mukuru byazinaniye.

Iyi nama yasabye imitwe y’inyeshyamba guhita iva muri Cameroun ijya mu Mujyi wa Bangui, kugira ngo zireke habeho urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva muri Cameroun byinjira muri CAR.

Ibitero by’inyeshyamba n’ubusahuzi zikorera muri ako gace, biri mu byakomeje gutuma hatagera abashinzwe ubutahazi.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa muri Bangui byarazamutse kuva inzira nyamukuru yanyuzwagamo ibicuruzwa bivuye muri Cameroun yafungwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro.

Abayobozi bamaganye ubusahuzi, urugomo n’ubwicanyi byakorewe abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe amahoro "kandi basaba ubutabera ku bakoze ibyo bikorwa".

Muri uku kwezi kwa Mutarama 2021, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n’ingabo za leta zaburijemo ibitero by’inyeshyamba ku nkengero z’Umurwa Mukuru ndetse inyeshyamba eshanu zifatwa mpiri izindi 37 ziricwa.

Ku wa 24 Mutarama, Ingabo za CAR n’abafatanyabikorwa bazo barimo u Rwanda, bagabye igitero ku bilometero 90 uvuye ku Murwa Mukuru, Bangui, bica inyeshyamba 44, bafata abacanshuro bo muri izi nyeshyamba baturutse muri Tchad na Sudani.

Inama y’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari yasabye imitwe yitwaje intwaro muri Centrafrique gushyira intwaro hasi bwangu



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakuru-b-ibihugu-byo-mu-karere-basabye-inyeshyamba-zo-muri-centrafrique
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)