Abantu 148 bishwe na Malaria mu Rwanda umwaka ushize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu n’Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo Kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, ubwo yari mu Karere ka Huye mu gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera mu nzu z’abaturage umuti wica imibu itera malaria.

Dr Mbituyumuremyi yavuze ko indwara ya malaria igihari mu Rwanda ariko ubukana bwayo bukaba bukomeje kugabanuka.

Yagize ati “Mu 2019 twapfushije abantu 218 mu Rwanda hose, ariko umwaka ushize wa 2020 hapfuye abarwayi 148 bishwe na malaria y’igikatu, bikaba byerekana ko hagabanutseho 32%.”

Mbituyumuremyi yavuze ko abenshi mu bishwe na malaria, byatewe n’uko bativuje hakiri kare, bikaza kurangira iyo ndwara ibaye igikatu ikabahitana.

Mu gihugu hose muri rusange, abantu basaga miliyoni 3,6 barwaye maralia mu mwaka wa 2019, naho mu mwaka ushize, abayirwaye baragabanutse bagera kuri miliyoni 1,8, bagabanutseho 50%.

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije kuko mu mwaka wa 2017, u Rwanda rwagize igipimo kiri hejuru cy’abarwayi ba malaria kuko icyo gihe bageze kuri miliyoni 4,8, kandi abishwe na malaria icyo gihe bageze ku bantu 700.

Muri rusange, amezi akunze kugaragaramo malaria cyane kurusha andi ni Gicurasi na Kamena kuko akurikirana n’ibihe by’imvura, ikongera kuba nyinshi kuva mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza.

56% bivurije Malaria ku bajyanama b’Ubuzima mu 2020

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko imibare bafite ibereka ko mu baturage bivuje malaria muri 2020, abangana na 56% bayivurije mu bajyanama b’ubuzima, bisobanuye ko bivuje hakiri kare, aho yanashimye uruhare rwabo mu guhashya iyo ndwara.

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko abarwayi ba malaria y’igikatu mu Rwanda bagabanutseho 45% ugereranyije imibare y’umwaka wa 2019 n’iya 2020, bishingiye ahanini ku kwivuza hakiri kare.

Malaria y’igikatu iterwa akenshi n’uko umuntu yatinze kwivuza, akagira ibimenyetso birenze kubabara umutwe no kugira umuriro mwinshi ahubwo agatangira kugira ibimenyetso nko kuruka, kubura amaraso, kugira malaria yo mu bwonko n’ibindi.

Mbituyumuremyi yagize ati “Muri 2019 twagize abantu 6 200 barwaye malaria y’igikatu mu Rwanda hose, ariko mu 2020 twagize 3 400, tukabona ko bagabanutseho 45%. Ariko muri wa mwaka nababwiye wabaye mubi cyane wa 2017, twari dufite ibihumbi 18 mu Rwanda hose.”

Isesengura ryagaragaje ko malaria mu Rwanda ikunze kwiganza mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo kubera ibishanga bihaba ku bwinshi, hakiyongeraho n’ubushyuye burangwa muri utwo duce, bigatuma imibu yororoka cyane. Gusa hari n’utundi turere two mu zindi ntara tugaragaramo malaria.

Uturere 10 twa mbere dufite abantu benshi bishwe na malaria muri 2020 ni Rusizi, Nyarugenge, Bugesera, Karongi, Nyamasheke, Gisagara, Rutsiro, Rwamagana, Gicumbi na Kayonza. Utu turere twose uko ari 10 twapfushije abantu 108 bangana 73% by’abantu bahitanywe na malaria mu gihugu.

Naho uturere 10 twa mbere twagize abarwayi benshi ba malaria muri 2020 ni Nyamasheke, Rusizi, Kayonza, Gisagara, Gasabo, Kamonyi, Rwamagana, Bugesera, Ruhango na Muhanga. Utu turere twagize abarwayi bagera kuri 1,355,956 bangana na 72% by’abarwayi ba malaria bose bagaragaye mu gihugu.

Icyiciro cy’abantu bazahazwa na malaria cyane mu Rwanda harimo abagore batwite n’abana bato, akaba ari na yo mpamvu umugore wese utwite n’umwana ugiye gukingizwa bahabwa inzitiramubu kugira ngo birinde kuko ubudahangarwa bw’imibiri yabo buba buri hasi.

Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2020, abagore batwite bahawe inzitirambu mu Rwanda bari ku kigero cya 84%, naho abana bakingizwa bangana na 76%. Muri uko kwezi, abantu bagera ku bihumbi 140 nibo barwaye malaria barimo 225 barwaye iy’igikatu igahitanamo abantu barindwi.

Muri rusange, abanyarwanda bagirwa inama yo gukurikiza ingamba zashyizweho zo kurwanya malaria, zirimo kurara mu nzitiramubu, gukura ibihuru n’ibidendezi hafi y’ingo, gutera umuti wica imibu mu nzu, kugira isuku no kwivuza hakiri kare igihe cyose wiyumvisemo ibimenyetso byayo.

Ibikorwa byo gutera imiti mu nzu byagabanyije malaria cyane mu Rwanda



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abishwe-na-malaria-mu-rwanda-bagabanutseho-32-umwaka-ushize
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)