Tumwe mu turere dukora ku mipaka haracyagaragara bamwe mu baturage bambuka rwihishwa bajya hakurya mu buryo bunyiranyije n'amategeko, kuburyo bashobora kuba intandaro yo gu kwirakwiza icyorezo cya Corona.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere turi ku mupaka kuko gahana imbibi n'igihugu cya Uganda.
Twashatse ku menya uko ingamaba zo kwirinda Covid-19 muri Nyagatare nkakarere gakora ku Mupaka maze tuvugana n'umuyobozi wako Mayor David Claudien Mushabe. Atubwira ko nabo bari mu ingamba nkabandi bose nubwo hari bamwe mu baturage bateshuka ku mabwiriza yo kwirinda maze bakambuka rwihishwa bava cyangwa bajya muri Uganda kuburyo bishobora kuba intandaro yo gukwirakwira kwa Covid-19 aha ninaho yahereye avuga ko abantu badashoboka nkuko ya bitangarije imirasire.rw
Yagize ati" mubyukuri abantu ntibashoboka kuko hari bamwe mu baturage bambuka bakajya hakurya muri Uganda baciye munzira zitemewe bakagaruka nubundi rwihishwa abo nibo bashobora ku duteza akaga kuko ntabwo baba bapimwe ngo harebwe niba ari bazima cyangwa harimo abarwayi ngo bakurikiranwe kuko abandi iyo baciye kumupaka turabapima hanyuma tukamenya uko bahagaze".
Mayor Mushabe yavuzeko bakirwana na baforoderi bambuka bagiye gushaka ibintu hakurya mugihe ibyingenzi bakenera buri munsi na Nyagatare bihari. Yagize ati" usanga bagiye gushaka Gahunga na sima kandi nyamara natwe turabifite kuko abacuruzi bacu bajya kubizana ikigali kunganda ndetse n'ibiciro byayo birihasi kuko naleta yashizemo uruhare rwayo kugira ngo abaturage babone ibyo bashaka ku giciro kiza yaba iyo gahunga cyangwa sima bajya kuzana byose natwe turabifite".
Imibare yaraye itangajwe na Ministeri y'Ubuzima nuko haraye hagaragaye abarwayi 182 mugihe hakize 170 abitabye Imanani abantu 2.
Bagabo John.
Source : https://www.imirasire.rw/?Abantu-ntabwo-bashobotse-Mayor-wa-Nyagatare