Abantu uruvunganzoka bahisemo kugenda n'amaguru bambukiranya uturere duhana imbibi n'umujyi wa Kigali nyuma yuko ingendo zimwe na zimwe zibujijwe (VIDEO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo nibwo hasohotse ibyemezo by'inama y'abaminisitiri bikubiyemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Muri izo ngamba harimo nuko ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali zibujijwe. Hari abantu aya mabwiriza mashya yasanze baragiye gusura inshuti, ababyeyi ndetse abandi bari baragiye mu kiruhuko hanze y'umujyi wa Kigali. Mu gitondo cy'uyu munsi hagaragaye abantu uruvunganzoka bagenda n'amaguru bambukiranya ku kiraro cya Nyabarongo binjira mu mujyi wa Kigali baje mu kazi kabo ndetse abandi batashye.

AMASHUSHO MWAYABONA MUKANZE HANO



Source : https://yegob.rw/abantu-uruvunganzoka-bahisemo-kugenda-namaguru-bambukiranya-uturere-duhana-imbibi-numujyi-wa-kigali-nyuma-yuko-ingendo-zimwe-na-zimwe-zibujijwe-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)