Abanya-Centrafrique banyuzwe n’umushinga w’Abapolisi b’u Rwanda wabegereje amazi meza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usibye inshingano z’ibanze zo gucunga umutekano, abapolisi b’u Rwanda banatanga umusanzu wabo mu bikorwa by’indashyikirwa bizamura imibereho myiza y’abaturage nko kubagezaho amazi meza.

Mu Ukuboza 2019 nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique batangiye umushinga ufite agaciro k’ibihumbi 50$ ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy’amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye i Bangui.

Uyu mushinga w’amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili ndetse bashimira abapolisi b’u Rwanda babigizemo uruhare.

Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Bangui yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y’uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

Undi yagize ati “Usibye amahoro abapolisi y’u Rwanda batuzaniye hari n’ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y’uko bagera inaha twari dufite ikibazo cy’amazi asukuye ariko ubu barayaduhaye turabashimira."

Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, ACP Uwimana Safari, yavuze aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari abambasaderi b’igihugu.

Yagize ati “Mbere ya byose twaje hano nk’intumwa z’u Rwanda kandi turi abambasaderi b’igihugu cyacu kabone n’ubwo tugendera ku mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.”

Kuri ubu abagera kuri 30% by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni ni abagore, abenshi bari muri Sudani y’Epfo.

Abapolisikazi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bashimangira ko akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi.

Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse avuga ko aterwa ishema n’uko u Rwanda rwimakaje uburinganire.

Yagize ati “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare u Rwanda rwagize mu kuzamura icyizere ku bagore n’abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n’igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo nkora.”

Sergeant (SGT) Christine Safi usanzwe ari umuforomokazi na we avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza ngo aheshe u Rwanda n’Abanyarwanda ishema.

Abapolisi b’u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abayobozi.

Abapolisi b’u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, kurinda abahagarariye Loni muri iki gihugu n’abandi bayobozi bakuru.

Mu matora ya Perezida n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka kuba muri Centrafrique ku wa 27 Ukuboza 2020, abapolisi b’u Rwanda bari bashinzwe kurinda aho yabereye n’ibikoresho byayifashishijwemo.

Abaturage bo muri Centrafrique bashima abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-centrafrique-banyuzwe-n-umushinga-w-abapolisi-b-u-rwanda-wabegereje
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)