Siporo nk’iyi yaherukaga gukorwa kuwa 20 Ukuboza. Iyi ni iya kabiri ibaye kuva Umujyi wa Kigali washyiraho amabwiriza mashya agenga uko ikorwa, hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Muri aya mabwiriza harimo ko Umubare w’Abakorerabushake bakurikirana ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa baba bari muri buri metero 200.
Harimo kandi ko hagombwa gushyirwa mu muhanda imodoka itanga ubutumwa bwibutsa abantu guhana intera no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira Covid-19.
Aya mabwiriza kandi yahagaritse kuba abantu bagenda baririmba kuko biri mu bituma “Ibikundi” byikora, ntibahane intera. Anategeka abakora iyi siporo kugenda gake gake no kwambara agapfukamunwa.
Kimwe nuko bisanzwe ubwo iyi siporo yakorwaga imihanda itandukanye yari yafunzwe, aho nta binyabiziga byari byemerewe kuyikoresha kugira ngo bitabangamira abari muri iyi siporo.
‘Car Free Day’ ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse ikaba ariyo yabimburiye izindi zihuza abantu benshi kongera gufungurwa, nyuma y’igihe kinini ibikorwa bya siporo byari bimaze bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Bitandukanye na mbere aho iyi siporo yakorwaga mu ntara zose zigize igihugu, kuri ubu iyakomorewe ni ikorerwa mu mujyi wa Kigali mu zindi ntara ho ntirasubukurwa.
Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.
Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyakigali-bitabiriye-car-free-day-ya-mbere-ya-2021-amafoto