Abanya-Kigali bitabiriye Car Free Day ya mbere ya 2021 (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Siporo nk'iyi yaherukaga gukorwa kuwa 20 Ukuboza. Iyi ni iya kabiri ibaye kuva Umujyi wa Kigali washyiraho amabwiriza mashya agenga uko ikorwa, hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Muri aya mabwiriza harimo ko Umubare w'Abakorerabushake bakurikirana ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa baba bari muri buri metero 200.

Harimo kandi ko hagombwa gushyirwa mu muhanda imodoka itanga ubutumwa bwibutsa abantu guhana intera no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira Covid-19.

Aya mabwiriza kandi yahagaritse kuba abantu bagenda baririmba kuko biri mu bituma 'Ibikundi' byikora, ntibahane intera. Anategeka abakora iyi siporo kugenda gake gake no kwambara agapfukamunwa.

Kimwe nuko bisanzwe ubwo iyi siporo yakorwaga imihanda itandukanye yari yafunzwe, aho nta binyabiziga byari byemerewe kuyikoresha kugira ngo bitabangamira abari muri iyi siporo.

'Car Free Day' ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse ikaba ariyo yabimburiye izindi zihuza abantu benshi kongera gufungurwa, nyuma y'igihe kinini ibikorwa bya siporo byari bimaze bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Bitandukanye na mbere aho iyi siporo yakorwaga mu ntara zose zigize igihugu, kuri ubu iyakomorewe ni ikorerwa mu mujyi wa Kigali mu zindi ntara ho ntirasubukurwa.

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.

Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n'icya gatatu by'ukwezi.

Aha abiruka bari hafi yo kugera mu masangano y'imihanda ku Gishushu
N'abanyamahanga bitabira iyi siporo
Nk'uko bisanzwe iyi siporo yakorewe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Remera ni kamwe mu duce dukorerwamo iyi siporo yitabirwa n'ibyiciro by'abantu bitandukanye
Nti bikemewe kugendera mu bikundi by'abantu benshi
Car Free Day ni igihe cyiza cyo gukora siporo abantu bisanzuye
Abanyarwanda basobanukiwe ibyiza byo gukora siporo, n'abana barayitabira
Yitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye
No mu bice bya Kimihurura umubare w'abitabiriye iyi siporo uba ari munini, aha bari hafi yo kugera Kigali Convention Center
Iyi siporo isigaye ikorwa hari urubyiruko rw'abakorerabushake
Bamwe bahitamo gukora sipro yo kunyonga igare
Nta modoka nimwe iba iri mu muhanda ngo idahutaza abantu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyakigali-bitabiriye-car-free-day-ya-mbere-ya-2021-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)