Abanyarwenya Japhet na Etienne bagiriye inama Mashami kugirango atsinde| Aba basore ntibasanzwe mu gusetsa – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwenya Japhet na Etienne basanzwe bazwi nka Bigomba Guhinduka, bagiriye inama Mashami Vincent uko agomba gukinisha abakinnyi be kugirango baze gutsinda ikipe ya Togo mu mukino wabaye ku wa kabiri ushize tariki ya 26/01/2021 (umukino waje no kurangira U Rwanda rutsinze Togo ibitego 3 kuri 2). Ibi Japhet na Etienne babivugiye mu kiganiro bagiranye na Yago Tv show aho yari yabasuye mu rugo aho batuye. Aba banyarwenya batangiye bavuga ku kazi kabi ka buri munsi ariko ka comedy. Japhet na Etienne batangiye bavuga ko umwaka wa 2020 utabagendekeye neza kimwe n'abandi banyarwanda muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara harimo n'ibitaramo ari nabyo aba basore bakundaga kugaragaramo. Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi bya Japhet na Etienne ariko bagerageje kwishakamo ibisubizo aho bakoze ibitaramo bitandukanye nka showbizzlive comedy n'ibindi babinyujije kuri YouTube Channel yabo. Japhet na Etienne bagize icyo babwira bamwe mu bantu bajya babwira abanyarwenya ko bazimye aho bavuze ko uburyo bwiza bwo kubasubiza ari ukwicisha bugufi bakabanza bakumva ibitekerezo byabo nyuma bakababwira ko bifuza gutera imbere. Kuri iyi ngingo, Etienne yavuze ko byamubayeho aho umwe mu bafana be yamubwiye ko we na Japhet bazimye nyuma Etienne aza kumubwira ko ibyo avuga aribyo koko gusa bakaba basaba Imana ko yabongerera ibikorwa bakongera bagatwika nkuko byahoze. Uyu mufana yahise amusubiza amubwira ko amwemera ndetse anamushimira. Etienne abona inzira nziza yo gusubiza ababaca intege bababwira ko bazimye ari ukwicisha bugufi imbere yabo kugirango babereke ko nta gihe bataye batekereza ibyo bababwira.

Japhet na Etienne

Japhet na Etienne kandi babinyujije mu rwenya bagize umwuga, bagiriye inama Mashami Vincent kugirango abashe gutsinda umukino U Rwanda rwakinnyemo na Togo. Nkuko Japhet na Etienne babivuze, bavuze uko uburyo Mashami yakoresha kugirango atsinde ari uko nta musimbura wakagombye kuba yicaye ku ntebe y'abasimbura ahubwo ko bose bagakwiye kuzenguruka ikibuga bishyushya bityo bigatera gucanganyukirwa abakinnyi n'abatoza ba Togo bibaza ugiye kujyamo uwariwe. Japhet na Etienne kandi bavuze ko umukino ugitangira abakinnyi bose bagakwiye kuvuza igikobwakobwa no gucs imigara kugirango abari muri stade bose bamenye ko ari abanyarwanda. Aba banyarwenya bakomeje bavuze ko indi mpamvu ikomeye yatuma Amavubi atsinda ari ukudacika intege. Bati: Niba hari umukinnyi uhawe ikarita y'umuhondo nta gucika intege ahubwo abakinnyi bose bakagombye guhita bakoma amashyi ndetse bavuga ko Muhadjiri natera umupira ku mutambiko w'izamu (poteau) abakinnyi bose ndetse n'abafana bakwiye guhita bavugiriza induru rimwe bishimye cyane nk'abatsinze ibi nabyo bigatesha umutwe ikipe ya Togo. Ibi nibyo Japhet na Etienne babinyujije mu rwenya bakora bari bageneye umutoza Mashami nk'inama yamufasha gutsinda mbere y'umukino w'U Rwanda na Togo. Japhet na Etienne basabye ko abanyarwanda bakomeza gushyigikirs ikipe y'U Rwanda, Amavubi. Mu gusoza ikiganiro, Japhet na Etienne bifurije abanyarwanda bose umunsi mukuru mwiza w'intwari.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/abanyarwenya-japhet-na-etienne-bagiriye-inama-mashami-kugirango-atsinde-aba-basore-ntibasanzwe-mu-gusetsa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)