Abarimu barenga ibihumbi 17 bashyizwe mu myanya badakoze ibizami by’akazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 7 Mutarama 2021, cyari kirimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Abayobozi bakuru muri iyi minisiteri ndetse n’abayobora ibigo biyishamikiyeho.

Umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu Ukuboza 2019, wasabaga Minisiteri y’Uburezi “Kwihutisha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.”

Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

Ubwo yatangarizaga Abaturarwanda uko igihugu gihagaze ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko kugeza ubu ibyumba by’amashuri byubatswe bingana na 80% y’ibyari bikenewe byose.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uku kongera umubare w’amashuri byagombaga kujyana no kongera ibikoresho n’umubare w’abarimu.
Ni mu gihe kandi mu mashuri yari yatangiye muri Mutarama 2020, hari harimo icyuho cy’abarimu bagera ku 7000.

Minisitiri Dr Uwamariya ati “Twagombaga kuziba icyo cyuho ariko tugashaka n’abarimu bagomba kujya mu mashuri mashya ari kubakwa ubu ngubu.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu ikigereranyo cy’abarimu bakenewe gushyirwa mu myanya ari 24 410.

Ati “Byumvikane ko ari umubare munini cyane cyane ku bashaka mu bihe nk’ibi aho dusabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Hakoreshejwe uburyo budasanzwe mu gutanga akazi

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri uko gushyira abarimu mu myanya barebye basanga bizafata igihe kinini kandi bari bakenewe mu bihe bya vuba biba ngombwa ko hashyirwaho uburyo budasanzwe bwo gushyira mu kazi abatabanje gukora ibizami by’akazi, hagendewe ku manota babonye haba ku mpamyabumenyi n’impamyabushobozi zabo.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu mashuri abanza hari abarimu bagera ku 1449 bamaze gukorerwa isuzuma, harebwa ko bujuje ibisabwa birimo n’amanota. Mu mashuri yisumbuye hakenewe abandi 2980.

Ati “Twarebye gukomeza dukoresha ibizamini tubona bizatwara igihe kinini. Aba ngaba bamaze bamaze gushyirwa mu myanya ubu icyo turimo ni iryo suzuma.”

Biteganyijwe ko abarimu 17,979 bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo aribo bazashyirwa mu myanya yabo bitarenze ku wa 10 Mutarama 2021. Barimo abo mu mashuri abanza 14,999 mu gihe abandi ari abo mu yisumbuye.

Uko byagiye bikorwa, niba umuntu yarize ubwarimu akaba adafite akazi basabwe gutanga ibyangombwa bigaragaza amanota bagize muri kaminuza [Transcripts], noneho hakabaho kubatoranya bigendeye kuho bakenewe, amasomo bize ndetse n’ibigo by’amashuri bakeneweho.

Nk’urugero rwo mu mashuri abanza abari basabye bagera ku 27 372 mu gihe hari hakenewe abari munsi y’ibihumbi 14 bari bakenewe. Ayisumbuye hasabye 32 150 hakenewe abari munsi ya 3000.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iki cyiciro cyiswe icya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya cyatinze bitewe n’uko cyasabaga ubushishozi.

“Icyagaragaye ni uko niba usabye indangamanota, abantu bize mu mashuri atandukanye kandi mu bihe bitandukanye. Byasabye umwanya kugira ngo abo bantu bose bibanze bishyirwe ku bipimo bimwe kugira ngo nitubashyira mu myanya bigendere ku gipimo kimwe.”

Ubusanzwe Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, niyo ishyira umwarimu mu kazi, noneho iyo umwarimu amaze gushyirwa mu mwanya, ahita ahabwa ibaruwa imushyira mu kazi [itangwa n’akarere] bityo agahita ahinduka umukozi w’akarere.

Kubera uburyo hari hakenewe abarimu benshi, Mineduc yatangaje ko hari abashyizwe mu myanya hagendewe ku manota bagiye bagira aho bize



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-barenga-ibihumbi-17-bashyizwe-mu-myanya-badakoze-ibizami-by-akazi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)