Abarokotse Jenoside bageze mu zabukuru bifashisha Yoga mu kurwanya umuhangayiko wa COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare itangwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko umuntu umwe kuri batatu afite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe kandi kubera ingaruka za COVID-19 zirimo guhatirwa kuguma mu rugo, kubura imirimo no kwigunga iyi mibare ishobora kwiyongera.

Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, basanzwe bifitiye ibibazo by'ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Guma mu Rugo no Kwigunga (kutajya aho abandi bari) kubera COVID-19 byabongereye ibikomere.

Ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ishusho y'ubwiyongere bw'indwara zitandukanye zo mu mutwe haba mu baturage rusange ndetse no mu barokotse Jenoside.

Ubwiyongere bukomeye mu kwiheba bwari kuri 12% mu baturage rusange na 35% mu barokotse Jenoside, mu gihe ihungabana ryari kuri 3,6% mu baturage rusange na 29.7% mu barokotse Jenoside.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarokotse Jenoside bakunze kugirwaho ingaruka n'ibibazo by'ingutu bahuye na byo mu gihe cya Jenoside.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko bamwe bagifite ubwoba bukabije, abandi bakumva ko bari bonyine kabone n'ubwo baba bari kumwe n'imiryango yabo, hari ababura ibitotsi, kubabara umutwe bikabije no kurota inzozi mbi.

Bitandukanye n'urubyiruko rwarokotse Jenoside, abarokotse bageze mu zabuku bavuga ko bagize ingaruka zikomeye ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kubera ihagarikwa ry'ibikorwa bimwe na bimwe mu gihe urubyiruko rwahugiye kuri internet.

Mu gukemura iki kibazo cy'ubwigunge ku barokotse Jenoside bakuze, umuryango w'urubyiruko rw'abanyeshuri barokotse Jenoside GAERG, ubinyujije mu mushinga wa Imbuto Foundation w'umufasha wa Perezida Jeannette Kagame ushyigikira abarokotse Jenoside wabahuje n'umuryango Azahar na wo uteza imbere umuco w'amahoro binyuze muri Yoga mu rwego rwo gufasha abarokotse bageze mu zabukuru gukira ibikomere.

Ku isaha ya saa cyenda z'igicamunsi, kuwa 02 Mutarama 2012, umusaza Thomas Twizerimana w'imyaka 61 y'amavuko, umwe muri 65 barokotse Jenoside bari mu itsinda ryo gufasha abafite ihungabana binyuze muri Yoga, yicaye ategereje ko n'abandi baza mu biganiro biba kabiri mu cyumweru mu kigo cya Aheza giherereye mu Kagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Twizerimana wahoze akora mu by'ibarurishamibare waretse akazi kubera ihungabana rikabije, usa n'ufite intege nke mbere yo gutangira Yoga, asobanura ko uretse kugira indwara zidakira, kwigunga no kuba wenyine, mu gihe cyo kwirinda COVID-19 byiyongereye ku mbaraga z'umubiri nke asanganywe ndetse n'ihahamuka.

Ati “Ntibiba byoroshye guhora urwaye no kuba wenyine kuko bituma wongera gutekereza kuri Jenoside, ni yo mpamvu nitabira Yoga kugira ngo mpure n'abandi ni yo mpamvu ntashobora kubura hano.”

Mu minota mike, Emmanuel Manirarora, umwarimu wa Yoga, yaje kuza ahasanga Twizerimana hamwe n'abandi bakuze 14 b'abagore n'abagabo barokotse Jenoside bambaye udupfukamunwa kandi benshi muri bo bari hejuru y'imyaka 50 ariko batarengeje 80.

Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, iri tsinda ryicaye munsi y'igiti mu mahumbezi aturuka mu biyaga n'imigezi bikikije Akarere ka Bugesera bibashyira mu buryo bwiza bwo gukurikirana imyitozo ya Yoga.

Mu minota 30, Manirarora ukiri muto yatangije imyitozo ya Yoga ku nsanganyamatsiko yo “Gushimira” abasobanurira ari na ko bakora imyitozo ngororamubiri. Amaboko hasi, hejuru ari na ko bahumekera hejuru.

Ni imyitozo imara iminota 15 ariko ifite icyo ihindura ku bayitabiriye n'ubwo usanga bamwe mu basaza n'abakecuru bayinubira cyane igihe cyo kunama no kunamuka ndetse no kuzamura amaboko no kuyamanura.

Twizerimana ati “Ku myaka yacu bisa n'aho bibabaza igihe wigorora wumva amagambo akurema avugwa n'utuyobora numva ingingo zimwe zirekuye. Numva nisanzuye kandi ubutaha sinshobora kubura.”

Ubwo Twizerimana yabwiraga Josephine Mukarugwiza w'imyaka 58 ufite ikibazo gikomeye cy'umugongo kugerageza Yoga, yamusubije ko abageze mu zabukuru bakora Yoga ari ukubura icyo bakora cyangwa baba bariye ibiryo byinshi bagira ngo bagabanye ibiro.

Icyakora ubu Mukarugwiza amaze kwitabira Yoga inshuro eshatu. Mukarugwiza mbere wasekaga abakora iyi siporo, ubu abona Yoga ari siporo ngororamubiri nziza ndetse kuyitabira byamuruhuye ibibazo by'ububabare bw'umugongo.

Agira ati “Uburyo aba basore batuyobora igihe cy'isomo ni nk'ibitangaza, ubu numva ingingo zanjye zimaze kumera neza.”

N'ubwo abakuze badashobora gutandukanya Yoga n'imyitozo ngororamubiri, Aimée Josiane Umulisa, umuhanga mu by'imitekerereze muri GAERG mu kigo cyita ku barwayi cya Aheza, yavuze ko guhurira hamwe no gusangira ubunararibonye bwabo ari urufunguzo rwo gukira haba ku mubiri n'ihungabana.

Kubera izi nyungu, Umulisa avuga ko guhera muri Mutarama 2021, bateganya guhugura urubyiruko 200 kwigisha Yoga na bo bakazigisha abandi aho kwiyandikisha ubu bifunguye ku babishaka.

Umulisa agira ati “Abigisha bakiri bato bazabasha gutoza abandi babe benshi bityo bagere ku baturage benshi barokotse Jenoside kugira ngo babashe gukora imyitozo yo gukiza binyuze muri Yoga.”




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/abarokotse-jenoside-bageze-mu-zabukuru-bifashisha-yoga-mu-kurwanya-umuhangayiko-wa-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)