Abarwariye Covid-19 mu rugo barasaba ubufasha bw'ibiribwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi barabivugira ko batabasha kugira icyo bakora kugira ngo babone indyo yuzuye kuko batemerewe kuva mu ngo zabo ngo bajye gushaka imibereho hanze yazo.

Umwe yagize ati 'Nagiye kwipimisha, bambwira ko nanduye Covid-19, biba ngombwa ko batugumisha mu rugo kandi ubushobozi ni bucye. Ibyo baduhaye ni ibishyimbo na kawunga kandi mfite abana bato, urabona ko nk'uyu aba akeneye igikoma, aba akeneye n'utundi tuntu ku ruhande. Nanjye nkeneye izo mbuto badutegetse. Mbese nta kintu namba dusigaranye mu nzu uretse iyo kawunga n'ibishyimbo byonyine.'

Na mugenzi we yagize ati 'Rero ikibazo dufite ni icyo kubona ako gasukari, n'izo mbuto naho ubundi isaha y'Imana nigera tugomba gukira, ariko nibura umuntu akabasha kubona n'izo mbuto".

Undi mu baganiriye na RBA yunzemo ati 'Ubundi igikoma ni cyo kidutunze nyine n'ibyo bishyimbo, dukeneye kubona n'izo mbuto nyine, umuntu akeneye kuba yabona utundi tuntu nk'imboga yavangamo n'ubundi burisho".

Ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo bavuga ko kubona ibyo abaganga babategeka gufata mu kurushaho kubaka ubudahangarwa bw'umubiri bibagora kuko baba bambitswe ibikomo bituma badatarabuka ngo banashakishe ibyunganira ibyo bahawe. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi bantu basanze hanze.

Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bari kuvurirwa mu rugo bakwiye kuhaguma ariko uwo gufashwa bakamufashiriza aho ari.

Ati 'Abakenera inyongera kuri ibyo dushoboye kubona, nk'abana bo twabageneye amata. Abarwaye Covid-19 bashobora kuba bari muri Guma mu Rugo, batashobora gusohoka kuko abandi bari muri Guma mu Rugo batarwaye bashobora kujya guhaha ariko urwaye we asabwa kuguma mu rugo iminsi 10, akongera akipimisha yakira akabona kugenda.'

Yasobanuye ko inzego z'ibanze zikomeza gukurikirana abantu barwaye Covid-19, ati 'Uburyo turi gukurikirana abarwayi, ari abajyanama b'ubuzima, ba mudugudu na ba mutwarasibo bagenda babasura bareba niba bafite imirire, abatishoboye bakaba bafashwa, bakabona n'iyo nyunganizi ariko ibyo bigakorwa babanje kubasura bakareba koko niba abo bantu batishoboye".

Ku rundi ruhande ariko hari uduce tugaragarmo abarwayi ba Covid-19 bava mu ngo zabo bakajya hanze, ibintu bifatwa nko gushaka kwanduza abantu indwara wabigambiriye kuko ubikoze aba yasohotse mu nzu abizi neza ko arwaye kandi bibujijwe gusohoka atarakira.

Inzego z'ubuzima n'iz'umutekano zirasaba abarwayi ba Covid-19, kutava mu ngo zabo ngo bajye gukwirakwiza icyorezo mu bandi baturage.

Polisi ivuga ko abarwaye Covid-19 bava mu rugo, bashobora no gufungwa igihe kirekire mu gihe baba babirenzeho nk'uko bisobanurwa n'Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo.

Ati 'Igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda gikoreshwa ubu, mu ngingo ya 177, hari ibihano biteganyijwe ku muntu wanduza abandi indwara abigambiriye kandi ntabwo ari ibihano byoroheje, ni ibihano biremeye mu by'ukuri. Kwanduza abantu indwara yica ubishaka, ubigambiriye, nka Coronavirus idafite n'umuti, mu by'ukuri hateganyijwe ibihano byo gufungwa igihe kiri hagati y'imyaka 20 na 25. Mu gihe ubihamijwe n'urukiko".

Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima, RBC, gitangaza ko mu rwego rwo gukumira urujya n'uruza rw'abarwaye Covid-19 bashobora kwanduza abandi, hafashwe icyemezo cyo gutangaza imyirondoro yabo ku buyobozi bw'inzego z'ibanze ndetse no ku bajyanama b'ubuzima babakurikirana.

Imibare ya RBC, igaragaza ko kugeza ku wa 27 Mutarama 2021, Abarwayi basaga 4 000 ari bo bakurikiranwa bari mu ngo zabo.

Covid-19 imaze guhitana abantu 186 mu Rwanda, mu gihe abamaze kurwara iki cyorezo ari 14 529, barimo 5 109 bari kwitabwaho.

Abarwariye Coronavirus mu rugo barasabwa kwirinda kuyikwirakwiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwariye-covid-19-mu-rugo-barasaba-ubufasha-bw-ibiribwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)