Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 27 Ukwakira 2020, yemeje ko amatora y'inzego z'ibanze azaba muri Gashyantare na Werurwe 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y'Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere.
Imibare ya NEC igaragaza ko mu matora y'inzego z'ibanze yabaye mu 2016, abatoye bari 6 469 037, mu gihe matora y'Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2018, abatoye bari 7 172 612. Abari kuri lisite y'agateganyo nk'abazitabira amatora ateganyijwe ku wa 20 na 22 Gashyantare 2021 ni 7 856 406.
Abantu barenga miliyoni 1.3 nibo bagiye kwitabira amatora y'inzego z'ibanze ku nshuro ya mbere naho abagiye gutora bwa mbere bakaba barenga gato ibihumbi 600.
Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko nubwo umubare w'abazatora wiyongereye ariko ingengo y'imari izakoreshwa muri aya matora yaragabanyutse.
Yagize ati 'Uko imyaka igenda ishira niko abaturage bitabira amatora, biyongera ni nako ingengo y'imari ikwiriye kuba yiyongera ariko kubera ko igihugu kiba gifite ibindi bintu bigamije guteza imbere abaturage, amatora ntagomba kuba umutwaro ku mufuka w'igihugu.'
Munyaneza yavuze ko ingengo y'imari izakoreshwa muri aya matora ateganyijwe mu kwezi gutaha ari miliyari 3.5Frw mu gihe ayakoreshejwe mu matora y'Abadepite yo mu 2018, yari miliyari 5Frw.
Gusa kubera ko iyi ngengo y'imari yateguwe mu 2019, hatarabaho icyorezo cya COVID-19, ngo ishobora kwiyongera bitewe n'uko hari ibikoresho birimo za imiti isukura intoki izashyirwa muri buri cyumba cy'itora, amazi abantu bakaraba n'ibindi bijyanye n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Ati 'Iyi ngengo twayiteguye mu 2019, ntabwo twari tuzi ko coronavirus izaza, mu rwego rwo kugira ngo twirinde iki cyorezo rero ishobora kwiyongera cyane ko n'ibyumba by'itora bizava ku bihumbi 16 twakoresheje mu 2016 bikagera hafi ku bihumbi 17.'
Amatora mu bihe bya COVID-19?
Kuva kuwa 11 Mutarama 2021, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora izatangira kwakira kandidatire z'abifuza kujya mu Nama Njyanama z'Uturere ku mwanya w'Abajyanama rusange, hamwe n'abajyanama b'abagore bagize 30%.
Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kandidatire zizatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda guhererekanya impapuro.
Prof Kalisa avuga kandi ko no mu gihe cy'amatora ateganyijwe kuwa 20 na 22 Gashyantare, ingamba zo kwirinda icyorezo zizakomeza kubahirizwa ndetse n'ibyumba by'itora biteganya kongerwa.
Ati 'Ahatorerwaga tuzareba niba hahagije ubu abakozi bacu bari bagiye hirya no hino kugenzura kugira ngo barebe ahagutse ku buryo ahatorerwa hiyongera cyangwa ibyumba by'itora.'
Yakomeje agira ati 'Ubundi abantu bajyaga batora biganirira, begeranye ariko ubu ni ingamba twafashe, tuzagerageza guhuriza abantu hamwe ahantu hatarenze abo hashobora kwakira ku buryo buri muntu azahana intera ya metero n'undi. Bizagerageza kubahirizwa ariko tutiroshye mu bwandu bwa covid19.'
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubugetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel yashimangiye ko amatora ahuza abantu benshi agomba kubera ahantu hafunguye hatuma abantu bategerana.
Ati 'Ikindi tuzaba dufite urubyiruko rw'abakorerabushake, hazaba hari ahantu ho gukaraba intoki ndetse bareba ko abantu bahana intera. Ku rwego rw'Umurenge n'Akagari bo bariteguye ku buryo aya matora azakorwa neza, hirindwa Coronavirus.'
Mu zindi mpinduka zizagaragara muri aya matora ni uko abantu batazasabwa amakarita y'itora cyane ko nko mu midugudu abaturage batora bajya ku mirongo, Muri za Njyanama z'uturere nibwo hazaba hari lisiti y'abatora.
Ibisabwa utora cyangwa utorwa
Ingengabihe ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igaragaza ko ku wa 20 Gashyantare hazatorwa Abagize Njyanama z'Imidugudu, mu gihe hagati ya tariki 20-22 kuzamuka hazaba hatorwa za Njyanama z'utugari n'Imirenge, aba batorwa baturutse ku midugudu.
Tariki 5 Werurwe nibwo hazatorwa abagize Biro ya Njyanama z'Uturere ndetse n'Abagize Komite Nyobozi [Meya n'abamwungirije]. Amatora y'inzego z'ibanze ni ayegereye abaturage niyo mpamvu amatora azabera mu Rwanda gusa.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ivuga ko abemerewe gutora ari Abanyarwanda bose bafite imyaka 18 y'amavuko badafite imiziro iyo ariyo yose.
Ni mu gihe utorwa we agomba kuba ari Umunyarwanda w'inyangamugayo atarakoze ibyaha bikomeye bituma bafungwa amezi arenga atandatu bagomba kuba kandi batarishe abantu, batarashinjwe Jenoside cyangwa batarayigizemo uruhare rugaragara. Ikindi agomba kuba atarirukanywe mu kazi ka leta.
Ku bashaka gutanga kandidatire ku mwanya wiyamamarizwa bikorwa mu nyandiko yohererezwa umukozi wa Komisiyo ku rwego rw'Akarere.
Ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w'ubujyanama ku rwego rw'Akarere, agomba kuba ari Umunyarwanda, afite nibura imyaka makumyabiri n'umwe (21) y'amavuko, atazitiwe n'imwe mu ngingo z'itegeko ngenga.
Inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina y'umukandida igihe n'aho yavukiye, umurimo akora n'aho aba, umwanya yiyamamariza.
Inyandiko itanga kandidatire iherekezwa n'ibyangombwa birimo fotokopi y'ikarita ndangamuntu cyangwa iy'ikindi cyemezo kigaragaza ko ari Umunyarwanda gitangwa n'inzego zibifitiye ububasha, fotokopi y'impamyabumenyi cyangwa iy'impamyabushobozi iriho umukono wa Noteri, amafoto abiri magufi y'amabara, icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n'icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atandatu gitangwa n'urwego rw'Igihugu rubifitiye ububasha.