Ku i Saa tatu z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru, haraba umukino usoza indi mikino ya ¼, umukino uza guhuza ikipe y'u Rwanda Amavubi yabaye iya kabiri mu itsinda C, ndetse n'iya Guinea yabaye iya mbere mu itsinda D.
Ni umukino ku ruhande rw'Amavubi bifuza gutsinda bakandika amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rugeze muri ½ mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika, kuko kure rwari rwarageze ari muri ¼ mu marushanwa ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.
Abakinnyi bo kwitega
Bamwe mu bakinnyi iyi kipe y'igihugu ya Guinea iza kuba igenderaho, harimo nayo Yakhouba Gnagna Barry umaze kuyitsindira ibitego bitatu, ndetse na Morlaye Sylla ukina hagati mu ikipe ya Horoya Fc, akaba yaranabaye umukinnyi mwiza (Homme du match/Man of the Match) mu mikino ibiri ya mbere Guinea yakinnye.
-
- Amavubi kugeza ubu nta mukino aratsindwa
Nta COVID ku mpande zombi
Aya makipe yombi mbere yo guhura, ibisubizo ku bipimo bya Cornavirus byafashwe ku mpande zombi, byagaragaje ko nta n'umwe urwaye icyo cyorezo cyibasiye amwe mu makipe ari muri aya marushanwa by'umwihariko nka Republika iharanira Demokarasi ya Congo.
Si ubwa mbere aya makipe agiye guhura
U Rwanda na Guinea ni inshuro ya kane bagiye guhura mu marushanwa atandukanye, aho aya makipe yakinnye bwa mbere mu gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1, aho u Rwanda rwishyuriwe na Kamanzi Kharim ku munota wa nyuma w'umukino.
-
- Kamanzi Kharim watsindiye Amavubi igitego ku mukino wabahuje na Guinea muri 2004
Mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2019, aya makipe yombi yongeye guhurira mu itsinda rimwe, mu mukino ubanza Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0, naho mu mukino wo kwishyura i Kigali bahanganyiriza igitego 1-1.
Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Twizerimana Martin Fabrice, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Sugira Ernest na Byiringiro Lague.
source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abashobora-kubanzamo-n-ibyo-wamenya-mbere-y-umukino-w-u-rwanda-na-guinea