Ese umukozi w'Imana yaba akeneye inyunganizi, yaba akeneye umuntu umukomeza?, Yego!. Ese umushumba (Pasiteri) akora icyaha?, Yego!. Ni nde muntu usanga iyo wacitse intege, ni nde muntu waturira iyo wakoze icyaha?. Iyo uri imbere yo gushidikanya ni nde muntu ugufasha muri iyi nzira y'agakiza?.
'Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze' Abaroma 15:2
Imana kuko izi intege nke zacu, ntabwo yigeze ituma umuntu umwe. Nyuma ya Mose hari Yosuwa, nyuma ya Eliya hari Elissa, nyuma ya Pawulo hari Timoteyo.
Muganga akeneye undi muganga kandi na we avura. Mubyukuri mu buzima bw'abakozi b'Imana nabo bakeneye ubunganira. Igituma ubuzima bw'abakozi b'Imana busa nk'aho bugoye, ni uko baba badafite abo bizera, ibintu bishobora kugorana ko nabo babona ababizera.
Impamvu buri wese akeneye mugenzi we ngo amubere inyunganizi, amukomeze, ni uko umuntu wese yabyawe n'umugore. Umuntu wese ukomoka kuri Adamu agizwe no kwibeshya, umuntu agizwe no kwibeshya kukigero cya 70%. Noneho wongereho amoshya ya Satani, kandi amoshya ya Satani ntatinya ngo uvuga mu ndimi, uri pasiteri, ngo ufite izina riremereye.
Amoshya ya Satani ntatinya ikintu na kimwe, niba ataratinye Yesu arangije amasengesho y'iminsi 40 akamwoshya, azatinya wowe?.
Noneho rero fata 70% dufite yo kwibeshya, ushyireho amoshya ya Sataini, nurangiza ugerekeho ibigeragezo waciyemo. Kandi ibyo bigeragezo na byo byagusigiye ibikomere, ibikomere ubigerekeho ubumenyi buke ufite mu ijambo ry'Imana, kuko ntawe umenya byose. Ukeneye inyunganizi.
Kubera iki abantu benshi bumva badakeneye inyunganizi, bumva badakeneye uwabafasha?
Ubusanzwe imiterere y'abagabo ituruka kuko baremye, usanga bifitemo ikizere(Confidence), aho umugabo yumva yihagije kandi agakora ibintu byose kugira ngo yemeze abandi. Murabizi ko amatorero menshi ayobowe n'abagabo, umubare w'abagore wo uracyari hasi. Rero fata iyo miterere y'abagabo ugerekeho kuba afite inshingano yo kuba ari mukuru mu itorero, abantu bose bamwiyumvamo.
Ntacyo bitwaye kuko wababyaje ubutumwa bwiza ariko se ibyo bivuge ko udakeneye Yesu, udakeneye n'uwakunganira?. Noneho rero iyo bigeretseho n'umugisha: Ufite akamodoka keza, ufite inzu utahamo, warize amashuri ahanitse, ibyo bintu byose bikuremamo undi muntu.
Hari imishinga ibiri yatangijwe n'Imana kandi izasohozwa n'Imana: Uwa mbere ni uw'urugo, uwa kabiri ni uwo kuyikorera. Umugabo mu rugo kuko ari umutwe w'urugo, akwiye kumenya ko hari undi mugabo akwiye guha raporo buri munsi. None se kuki Yesu yajyaga asenga buri munsi?, ni uko yagombaga gutanga raporo kugira ngo bamurebere niba yakoze ubushake bw'Imana. Abagabo bakwiye kumenya ko hirya yuko ari abagabo mu ngo zabo, hari undi mugabo bagomba guha raporo.
Ku bashumba rero nabo, kuba waba uri mukuru mu itorero, ntibivuga ko udakeneye inyunganizi, ugukomeza, udakeneye pasiteri wawe nawe, ko udakeneye umujyanama, umuntu wakwaturira, umuntu wagufasha. 'Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze'
Uwakunganira, uwagufasha, uwagukomeza akwiye kuba afite indangagaciro ki?
Mubyukuri uyu wagufasha, ntabwo ari umumarayika. Aha twirinze kuvuga papa wawe wo mu mwuka, Dady, pasitere wawe kuko nawe abo ushumbye bakwita gutyo, kugira ngo utaza kubyitiranya reka dukoreshe imvugo' Uwakunganira, uwagukomeza mu rugendo rwo gukorera Imana'
Uyu muntu ntabwo ari uwo ari we wese, akwiye kuba ari umuntu ukijijwe. Ikindi agomba kuba ari umuntu wera imbuto. Yesu yaravuze ngo 'Muzabamenyera ku mbuto zabo'. Ibyo aribyo byose muri iyi nzira turaziranye ku buryo ushobora kuvuga uti' Uyu muntu namwizera, cyangwa se uyu sinamwizera'.
Uyu muntu kandi akwiye kuba ari umuntu byibura wateye intambwe ziruta izawe, ukavuga uti 'Uyu muntu iyi nzira ayimazemo iminsi, hari icyo yamarira'. Akwiye kandi kuba ari umuntu ugira ibanga utazamwaturira ngo ubisange mu muhanda, agomba kuba ari umuntu wamenya kubika ibanga.
Uwakubera inyunganizi agomba kuba ari umuntu ugufitiye umanya, aho wamushakira hose wamubona. Biratangaje kuba usaba gahunda pasiteri ngo muganire uremerewe umutima, akaguha Rendez-vous y'amezi 6!. Ese wazamara amezi 6 utaratura icyaha wakoze koko?, Yesu adusaba ko ibyo tutiyifuriza, tutabyifuriza abandi. Wowe uremerewe umutima bakaguha Rendez-vous y'amezi 6, wakumva umeze ute?, akwiye kuba ari umuntu ugufitiye umwanya.
Uyu muntu kandi akwiye kuba ari umuntu wagendana nawe urugendo rw'impinduka. Murabizi ko agakiza kagizwe n'amagambo abiri: Gutsindishirizwa, n'urugendo rwo guhinduka ku ngeso. Urugendo rwo guhinduka ku ngeso rero, ingeso imwe ishobora kugufata igihe kinini. Ukwiye kuba ufite umuntu wakwihanganira, atagucira urubanza kugeza igihe uzahinduka kuri iyo ngeso
Uyu muntu kandi agomba kuba ari uwo wasangiza amarangamutima yawe: Kubera iki, umubabaro usangiwe uragabanuka, ibyishimo bisangiwe biragwira. Uyu muntu ni we ukwiye kukubera inyunganizi akagukomeza.
Niba udafite uyu muntu, yego uzakorera Imana ariko uzakora ibigarukira hafi. Niba udafite uyu muntu ugufasha muri iyi nzira, uzakora amakosa menshi muri uyu murimo. Niba udafite uyu muntu bizakugora muri iyi nzira y'agakiza.
Iyi nyigisho yateguwe kandi inatambutswa na Pasiteri Desire kuri Agakiza Tv
Kurikira hano iyi nyigisho yose