Icyakora ngo ibyo ntibivuze ko buri wese agomba gushaka uko akora izo ngendo kuko byatuma iyubahirizwa ry'amabwiriza ritagenda neza, inzego zose bireba zikaba zigaragaza ko ziteguye gufasha ngo amabwiriza yubahirizwe.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Shyaka Anastase, avuga ko ‘Guma mu Rugo' muri Kigali atari igihano ahubwo ari uburyo bwo kwirinda, gusa ngo ahari impamvu yumvikana umuntu ashobora gufashwa kugenda.
Avuga ko abifuza gufashwa kugenda byaba byiza nko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo babisoje haba ku bashaka kwimukira aho bifuza kuguma muri iyo minsi 15, urugero nko ku basize abana mu ngo, abari bazindukiye mu tundi turere kandi bigaragara ko batagumayo kugeza iminsi 15 ishize.
Agira ati “Inzego z'umujyi wa Kigali ziteguye gufasha Abanyarwanda ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo kugira ngo babone uko bajya kwitegura kuguma mu rugo ariko aho biri ngombwa ku mpamvu simusiga inzego ziteguye kumva abaturage kugira ngo twubahirize amabwiriza”.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, asaba abaturage gusoma neza amabwiriza bugacya bafashe ingamba kugira ngo Polisi yoroherwe no gufasha abatunguwe n'amabwiriza bifuza kuba bari ahandi hantu bagomba kuva ngo bajye muri ‘Guma mu Rugo'.
Agira ati, “Abantu barare basoma aya mabwiriza ku buryo bujya gucya buri wese yafashe icyemezo cyo gukurikiza amabwiriza, niba uva mu mujyi cyangwa mu ntara, bayasome bumve icyo basabwa kugira ngo Polisi ifashe ababa batunguwe n'aya mabwiriza, icya kabiri ni ukugira ngo tubone uko dushyiraho uburyo amabwiriza yubahirizwa hirya no hino mu gihugu”.
CP Kabera avuga ko Polisi yiteguye gukorana n'inzego zose kandi ko abasaba gukora izo ngendo bakaba babanje gutekereza niba koko izo ngendo ari ngombwa ku buryo abantu batagenda uko biboneye ngo babe bakwandurira n'aho bagiye.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu asaba abaturage kujya ku biro bya Polisi mu Ntara bakaba bahabwa ubufasha igihe bifuza gukora ingendo za ngombwa mu rwego rwo kurushaho gukurikiza amabwiriza no kwirinda kugwa mu makosa.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatunguwe-na-guma-mu-rugo-i-kigali-barafashwa-gukora-ingendo-ku-munsi-wa-mbere