Byatangajwe na Minisitiri w'ubwikorezi w'u Bwongereza, Hon Grant Shapps wavuze ko nyuma yo kwangira abagenzi 11 baturutse muri Africa y'Epfi ubu hari n'ibindi bihugu bibujijwe.
Yagiz ati ati 'Uretse abaturage b'u Bwongereza n'abandi basanzwe bahatuye, abandi bose bavuye muri ibyo bihugu byombi ntibazemererwa kwinjira kuva ejo saa 04:00 za mu gitondo.'
Uyu muyobozi mu Bwongereza yakomeje agira ati 'Dukomeje gucunganwa n'izamuka ry'imibare ya COVID-19 ndetse n'ubwandu bushya bw'iyi virusi ku Isi hose kadi hamwe no guhagarika abaturutse muri ibi bihugu no gupima abinjira, bizadufasha.'
Igihugu cya Tanzania cyakunze kunengwa gusuzugura iki cyorezo kuko umukuru w'iki gihugu, Dr John Pombe Magufuli yakunze kuvuga ko imana izakibarinda.
Iki gihugu kandi uretse kuba kidashyira imbaraga mu guhangana n'iki cyorezo, ntikijya kinatangaza imibare y'abanduye cyangwa abo cyahitanye.
UKWEZI.RW