Abayahudi bishwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizibagirana- Minisitiri Busingye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 27 Mutarama 2021 ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yabaye mu 1939-1945, ikozwe na Adolf Hitler afatanyije n'abambari be bo mu Ishyaka ry'Aba-Nazi.

Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Busingye yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi n'iyakorewe Abatutsi zifite umwihariko.

Yakomeje ati 'Mu 1994 u Rwanda rwari mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi nk'uko twibuka, turasangira amateka amwe y'ibyago twagize. Imbaga y'Abayahudi bishwe ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizigera byibagirana mu ntekerezo z'ikiremwamuntu."

Yavuze ko yaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'iy'Abayahudi zifite umwihariko bidashingiye ku buremere bwa Jenoside ahubwo bishingiye ku mateka y'ibihugu.

Ati 'Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yabaye mu 1939 kugeza 1945, byanatumye Isi yemeza ko Jenoside itazongera ukundi. Nyuma yaho gato Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kandi nabwo byari bimaze kwemezwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.'

'Icyo nshaka kuvuga ni uko twakosora uko gutsindwa kwabaye maze tugakora ikigomba gukorwa koko.'

Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda na Israel bihuje amateka kuko uburyo Jenoside zabyibasiye zateguwe ari bumwe, aho abayiteguraga bagenderaga ku moko, gutesha agaciro umuntu, ivangura n'ibindi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko kuba igihugu cye na Ambasade y'u Budage byarafatanyije gutegura gahunda yo kwibuka ari urugero rwiza rw'ibyagerwaho abantu baramutse biyunze kandi bagafatanya.

Ati 'Iyi gahunda yo kwibuka yateguwe na Ambasade ya Israel n'iy'u Budage mu Rwanda, ni urugero rwiza rw'ibyo twageraho duhisemo ubuzima.'

Dr Ron Adam yavuze ko kwibuka biri mu nshingano zigamije guha agaciro abazize Jenoside kandi haharanirwa ko itazongera ukundi.

Ati 'Ni inshingano zacu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kandi duharanira ko ibi byabaye bitazongera ukundi.'

Dr Ron Adam yasabye abantu kongera gutekereza ku mateka azatuma bubaka ahazaza harangwamo amahoro, ukuri, ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kurushaho gukorera hamwe.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na we witabiriye uyu muhango yavuze ko bibabaje kubona umuntu atotezwa akanicwa azize uko yavutse ndetse yibukije abantu ko baremwe mu ishusho imwe y'Imana bityo ko bakwiye kubaho nk'abavandimwe.

Ati 'Birababaje kubona umuntu atoteza akanica mugenzi we amuziza aho akomoka, nta muntu n'umwe wagize uruhare mu kugena igihugu avukiramo, uruhu byose bitangwa n'Imana, Umuremyi wacu.'

Yavuze ko kwibuka Jenoside y'Abayahudi byongera gutanga umukoro wo kongera kwiyunga n'Imana, umuryango mugari ndetse no kongera kwiyunga n'amateka.

Ati 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi biraduha umukoro wo kwiyunga n'Imana, kwiyunga n'umuryango mugari no kongera kwiyunga n'amateka yacu. Icya kabiri ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko.'

Jenoside yakorewe Abayahudi yatangiye mu 1939 irangira mu 1945, yahitanye abagera kuri miliyoni esheshatu.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda, Busingye Johnston, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi n'iyakorewe Abayahudi zitazibagirana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayahudi-bishwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-ntibizibagirana-minisitiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)