Abifuza guha ishimwe Amavubi bagomba kubanza kubisaba Minisitiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tangazo rije nyuma y'uko hagaragaye abantu bagiye bashyiraha ibisa nk'intego bavuga ko mu gihe ikipe y'Igihugu yakora ibi n'ibi (yatsinda ikipe runaka cyangwa yagera mu kiciro runaka) bazaha abakinnyi amafaranga aya n'aya.

Abo barimo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ndetse na Munyakazi Sadate bazwi mu ruganda rw'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'abandi batandukanye.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye itangazo risa nko guca ibi byafashwe nk'akajagari kuri bamwe, rigaragaza uburyo abifuza guha inkunga ikipe y'Igihugu babikoramo.

Iri tangazo rivuga ko uwifuza gukora iki gikora, agomba kubanza kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira bakagenera kopi FERWAFA.

Mu ibaruwa hagomba kuba hagaragaramo ingano y'ishimw umuntu yifuza gutanga n'uburyo rizatangwamo.

Iyi baruwa kandi igomba kuzaba igaragaraza abagenewe ririya shimwe niba ari abakinnyi cyangwa abagize ikipe rya tekinike.

Uwandika azanagaragaza uburyo atanzemo iryo shimwe niba ari umuntu ku giti cye cyangwa ari ikigo runaka.

Iri tangazo rya FERWAFA rigira riti 'Nyuma yo kwemererwa uwasabye agomba kuba yagejeje ishimwe yagennye kuri FERWAFA mu gihe kitarenze iminsi itanu y'akazi kugira ngo rishyikirizwe abo rigenewe.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abifuza-guha-ishimwe-Amavubi-bagomba-kubanza-kubisaba-Minisitiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)