Aborozi b’i Rulindo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bw’amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tumwe mu turere twavuzwemo ikibazo cy’ubujura bw’amatungo harimo akarere ka Rulindo kari mu Mujyaruguru y’u Rwanda, ahumvikanye ubujura bw’inka.

Bivugwa ko n’ubwo ubu bujura bukorerwa mu karere ka Rulindo, amatungo yibwe ajyanwa mu bice birimo Umujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, akaba ari ho abagirwa rwihishwa.

Bamwe mu borozi baganiriye na RBA bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ubu bujura bukomeje kubogogoza.

Umworozi umaze kwibwa inka enye yagize ati “ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kirakabije, taliki 8 baraje banyiba ishashi Rusine, yambuka Masoro bayibagira hagati ya Masoro na Rusine, taliki 18 baragarutse barebamo inka yarimo nini nziza yarimo nkuru barayibaga, n’uko bigenda bityo. None icyo twifuza ni uko abayobozi bamenya iki kibazo ko kiriho rwose. Twese turahangayitse rwose pe. Batwaye inka enye wenda agaciro kazo ni miliyoni enye. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bakongera umutekano muri aka gace.”

Undi uhamya ko yibwe inka ye yabanje kuzirikwa no gukomeretswa yagize ati “baraje barangarika batema hano munsi y’ijosi, bantera icyuma ku zuru barantema, bamaze kunzirika amaguru n’amaboko, bafata igitenge baragikaraga bakizirika mu kanwa bazirikira inyuma barangije bafata matela nari ndyamyeho bayinshyira hejuru ariko ntawe namenye kuko bari bambaye ibintu bibapfutse mu maso [Masque]".

Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarabana, Shaban Jean Claude, na we yemeza ko bazi aya makuru kandi ko bari gushaka umuti urambye w’iki kibazo.

Yagize ati “Ni Ikibazo kimaze ibyumweru nka bibiri, hari abo duheruka gufatira aho bari mu bikorwa byo kuyibagira mu bisheke bariruka dusigarana inyama turayibatesha. Turi gukomeza gukurikirana kugeza na n’ubu ntabwo turabona abagize uruhari muri ibyo bikorwa gusa hari umwe ukekwa twaranamufashe ubu ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko turakomeje kugira ngo turebe ko twashaka amakuru abo bantu bagafatwa.”

Mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba niho abaturage batunga agatoki kuba ari ho abiba inka bajya kuzibagira rwihishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nduba, Bugingo Eugène, yavuze ko bitari bisanzwe muri uyu murenge wa Nduba.

Yagize ati “Ubusanzwe muri iyi minsi nta bujura bw’amatungo bwahagaragaraga, ariko mu mirenge duhana imbibi yo hakurya mu karere ka Rulindo, batugejejeho icyo kibazo, ndetse banatubwira n’abo bakeka. Natwe twatangiye kubakurikirana ngo tumenye niba abo bakekwa koko ari bo.”

Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, avuga ko ari kibazo bazi neza kandi ko bari kugikurikirana.

“Ntabwo mpamya ko ubujura bw’amatungo bwarengeje urugero, wenda ariko nk’uko polisi isanzwe icunga umutekano cyane ko ari yo nshingano zayo, niba abaturage bazi neza abantu babajujubije, batange ayo makuru kuri biro bya polisi bibegereye, abo bantu bashakishwe hakoreshejwe ayo makuru n’ibimenyetso bihari. Abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubushinjacyaha kugira ngo ubu bujura buhagarare.Turi gukurikirana by’umwihariko ahavugwa ubujura bw’amatungo kugira ngo turebe ko ubu bujura bwacika n’abo bajura bagafatwa.”

Ntabwo ubu bujura bugaragara mu Karere ka Rulindo gusa kuko hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana ubujura bw’amatungo nko mu Karere ka Bugesera ahibwe inka enye zikabagwa, Nyagatare na ho hibwe inka eshatu, ndetse no mu karere ka Rusizi haherutse kumvikana inkuru y’uwafashwe yibye inka y’umukecuru yahawe muri gahunda ya Girinka.

Ikibazo cy'ubujura bw'inka gikomeje guca ibintu mu karere ka Rulindo



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aborozi-b-i-rulindo-bahangayikishijwe-n-ikibazo-cy-ubujura-bw-amatungo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)