Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihembo yagiherewe mu Nama y'Umuryango w'Abahanga mu by'Ubugenge b'Abirabura (National Society of Black Physicists, NSBP) yabaye mu Ugushyingo 2020.

Beth Brown Memorial Award ni igihembo gihabwa umushinga w'ubushakashatsi wihariye kurusha indi mu yamuritswe n'abarangiza icyiciro cya kabiri ndetse n'icya gatatu cya kaminuza, kikaba gitangwa na NSBP ifatanyije na AAS (America Astronomical Association).

Iki gihembo Aganze yagihawe bitewe n'umushinga yamuritse mu nama ya NSBP, ugaragaza ubushakashatsi yakoze ku ngirwa nyenyeri [inyenyeri nto] zo mu isanzure, wari ufite umutwe ugira uti 'Searching for Distant Ultracool Dwarfs in Deep HST/WFC3 Survey'.

Beth Brown Memorial Award yashyizweho mu guha icyubahiro Dr Beth Brown, Umwirabura wa mbere w'umugore wabonye Impamyabumenyi y'Ikirenga mu 1998, yakuye muri Kaminuza ya Michigan, mu bumenyi mu by'isanzure, witabye Imana mu 2008 afite imyaka 39, nyuma y'ibikorwa byinshi yakoze mu bigo birimo NASA.

Abatsindiye iki gihembo bahabwa amahirwe arimo kwitabira inama ikurikiraho ya AAS (bishyuriwe n'itike y'urugendo), ubundi bakamurika ubushakashatsi bwabo, bakanemererwa kujya kubumurika muri Kaminuza ya Howard.

Aganze yarangije muri Kaminuza ya Morehouse College mu 2016, aho yigaga ubutabire, afite intumbero zo kuzaba umwarimu mu by'ubutabire akanafasha urubyiruko ruva mu miryango itishoboye gusoza amasomo mu by'ubutabire ndetse n'ubumenyi mu by'isanzure.

Ni umunyamuryango wa laboratwari ya Cool Star muri Kaminuza ya California i San Diego, ubushakashatsi bwe bwibanda ku isanzure, ariko cyane cyane ku yindi mibumbe itaramenywe, itanagaragara mu rutonde rw'imibumbe izenguruka izuba.

Ingirwa-nyenyeri ni inyenyeri ntoya kuruta izisanzwe ndetse zikaba zidafite urumuri ruhagije nka zo, nyinshi muri izo ziba ijya kungana n'umubumbe wa Jupiter.

Abashakashatsi bagaragaje ko muri nyinshi muri izi zitari mu ihuriro ry'imibumbe izenguruka izuba, zisangwaho amazi bikaba bitekerezwa ko hari zimwe muri zo zishobora kuba zaturwaho.

Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aganze-christian-yatsindiye-igihembo-cya-beth-brown-memorial-award-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)