Umuhanzi R.Kelly kuri ubu uri muri gereza yatuye abanzi be indirimbo 'Shut up ' abasaba gufunga iminwa kubera kumwibasira bitewe n'ibyaha ashimishwa byo gusambanya abagore ku ngufu.Ni nyuma yaho yizihizaga isabukuru y'imyaka 54.
Amwe mu magambo agize amashusho yasangije abamukurikira harimo amagambo agira ati 'Inkubiri y'ibinyoma bimeze nka Tsunami, byaje bishaka guhanagura urugendo rwanjye mu muziki nyuma y'imyaka 22 mfitemo umugisha. Ndetse ndabwira abantu bampamagara bambwira ibyo abandi bamvuzeho, bazana ibintu bibi[â¦] babwire baceceke, ndetse babwire, ni wowe ndi kuvugana nawe.'
Aya mashusho yashyize ku rukuta rwe, yayakurikije amagambo agira ati 'Warakoze Mana, ku bw'ubuzima bwanjye.'
R. Kelly yashyize ubu butumwa ku rukuta rwe, nyuma y'umwaka umwe wari ushize asangije abamukurikira amashusho y'igitaramo. Aya mashusho nayo yayashyize ku rukuta rwe ubwo yizihizaga imyaka 53.
Â
Kanda hano hasi wumve indirimbo 'Shut up' ya R.KELLYÂ
Â