Ikipe y'Igihugu, Amavubi iri muri Cameroon mu irushanwa rya CHAN, kuri uyu wa Gatandatu yagaragaje umwambaro izambara muri iri rushanwa nyafurika, gusa bamwe bawunenze ndetse hakaba hari n'abemeza ko umaze imyaka itatu ukozwe.
Bamwe mu bakurikiranira hafi iby'imikino mu Rwanda barimo n'Abanyamakuru, bagarutse ku kuba iyi kipe yaragiye muri kiriya gihugu yambaye umwambaro mwiza ariko ikaba izakinana utajyanye n'igihe.
Nk'uwitwa Faustino usanzwe akora kuri imwe muri Radio zikorera mu Rwanda, yagize ati "basibye ahanditse Rwanda....ubura ayo kugura jersey ukagura ibitenge."
Angelbert Mutabaruka na we ukunze kugaragaza ibitameze neza, na we yagize ati "Amavubi ko asekeje !!! Bari kubabeshyera ko bahanaguye igihugu bandikaho amazina y'abakinnyi."
Naho Mihigo Sadam na we ukurikirana iby'imikino, yagize ati "Amavubi Stars kuba azaserukana imyenda isiribanze nabyo bizitwa ingaruka za COVID-19 ? Ese amafaranga FIFA yatanze, ayo mwita ay'ubunyamabanga bwa FERWAFA nta myenda yavamo ihesha igihugu icyubahiro niba koko gikennye ?
Iyi myambaro ikorwa n'uruganda Errea rusanzwe rufitanya amasezerano y'imikoranire na Minisiteri ya Siporo, ni iyo mu mwaka w'imikino wa 2017-2018 mu gihe uru ruganda rusohora imyambaro buri mwaka.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yagiye muri Cameroon mu gitondo cyo ku wa Gatanu w'iki cyumweru, yagiye yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda, na yo itaravuzweho rumwe.
Bamwe bavugaga ko yatwaye akayabo mu gihe hari abandi bavugaga ko aho kugenda bambaye iriya myambaro bari kugenda bambaye nk'abakinnyi mu gihe hari n'ababishimye bavuga ko bagiye kwereka amahanga ko mu Rwanda hakorerwa imyenda myiza.
Ikipe y'u Rwanda iri mu itsinda C ririmo ibihugu nka Uganda, Maroc na Togo ; izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 ubwo izaba ihura na Uganda.
UKWEZI.RW