AJPRODHO-JIJUKIRWA muri gahunda yo gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AJPRODHO-JIJUKIRWA ifatanyije n’indi miryango itari iya leta iritegura kugirana ikiganiro n’inzego za leta mu minsi iri imbere, hagamije gushakirwa umuti iki kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje kuzamuka.

Ku wa 29 Ukuboza 2020, nibwo AJPRODHO-JIJUKIRWA yagiranye ikiganiro n’abafatanyabikorwa bo mu yindi miryango itari iya leta hifashishijwe ikoranabuhanga, bungurana ibitekerezo hagamijwe kureba uburyo ubushomeri mu rubyiruko buhagaze n’uko COVID-19 yagize uruhare mu kwiyongera kwabwo.

Umuyobozi muri AJPRODHO-JIJUKIRWA, Mupenzi Ejid, yavuze ko ikibazo cyo kwiyongera k’ubushomeri mu rubyiruko kigaragara cyane muri ibi bihe kubera COVID-19.

Yagize ati “Ubucuruzi bwarahagaze kubera igishoro gito naho ku rukoreshwa
n’abandi imirimo yabo irahagarikwa kubera ko ibigo by’ubucuruzi bakoreraga ubucuruzi bwabyo bugenda nabi, ndetse bumwe cyane cyane ubuto bwafunze imiryango.”

Yavuze kandi ko umubare munini w’urubyiruko ari urukora rudafite amasezerano y’akazi, urundi rugakora nyakabyizi, ku buryo kubahagarika byorohera abakoresha, avuga ko leta ikwiye kureba niba gahunda zashyizweho zo korohereza urubyiruko zubahirizwa.

Abagiye batanga ibitekerezo muri iki kiganiro bagaragaje ko uretse no muri ibi bihe bya COVID-19 iki kibazo kiyongereye, ngo n’ubundi cyari gisanzweho bakabona ko giterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo ireme ry’uburezi na gahunda zimwe na zimwe zitorohereza urubyiruko.

Sibomana Cyriaque yavuze ko hari ikibazo kikibangamiye urubyiruko rushaka kwihangira imirimo, aho usanga rutoroherezwa imisoro mu gihe cy’itangira bigatuma akenshi bananirwa batarenze umutaru.

Ati “Hakwiye gushakwa uburyo urubyiruko rwakoroherezwa nk’uko abaza gushora imari mu Rwanda nabo boroherezwa, ibyo byatuma urubyiruko rushaka kwihangira imirimo rutananirwa bigitangira bigatuma imirimo idatakara.”

Nshimiyimana Dieudonné wo muri Transparency International Rwanda, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’imirimo mu rubyiruko ahanini giterwa n’ireme ry’uburezi aho usanga hatitabwa ku kwimenyereza umwuga.

Yagize ati “Hakwiye kongera gusubirwamo uburyo abanyeshuri biga, bakiga bahabwa ubumenyi bujyanishijwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hakwiye kwitabwa ku buryo amasomo atangwa, hakitabwa cyane ku gufasha abanyeshuri kwimenyereza ibyo biga.”

Ndayishimiye Zacharie wo muri Legal Aid Forum (LAF) yavuze ko ahubwo abona ko ikibazo ari uko isoko ry’umurimo ari rito yemeza ko kugira ngo iki kibazo kibashe gukemuka hashyirwa imbaraga no mu gushakira urubyiruko akazi mu mahanga.

Ati “Igitekerezo natanga, mu byo Leta yakora ni ukureba uburyo yashyiraho gahunda yo gushakira urubyiruko rw’u Rwanda akazi mu mahanga kuri murandasi (digital jobs) n’andi mahirwe ashoboka mu mahanga.”

Yakomeje ati “Mu gihe basanga byashoboka iyo gahunda igatangira, ibi Leta ishobora kubifatanya na Ambasade z’u Rwanda mu mahanga, ibi kandi byajyana no guhugurira urwo rubyiruko imirimo iri mu gihugu runaka.”

Abatanze ibitekerezo bose bagaragaje ko hakwiye kubaho ubufatanye bwa leta n’abikorera kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti, hanakeburwe kandi bamwe mu bikorera bakoresha urubyiruko ntibaruhe amasezerano bakanarwirukana uko babonye hatarengewe uburenganzira bwabo.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ajprodho-jijukirwa-muri-gahunda-yo-gushakira-umuti-ikibazo-cy-ubushomeri-mu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)