Akabaye icwende: Uganda yongeye guha ikaze umuryango wanywanye na RNC mu guhungabanya u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ntibiri kure y’imyitwarire ya Uganda, igihugu kimaze imyaka isaga itatu kitabaniye neza u Rwanda, ahanini bishingiye ku bufasha giha abashaka guhungabanya umutekano warwo.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nirwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.

Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uganda yanashyizwe mu majwi mu bikorwa bitiza umurindi imitwe irwanya u Rwanda irimo FLN, RUD Urunana na FDLR ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubushotanyi bwa Uganda ku Rwanda bwatumye Perezida wa Angola, João Lourenço na Félix Tshisekedi wa RDC binjira mu buhuza bugamije kunga ibihugu byombi ndetse haza gusinywa amasezerano ya Luanda yarimo ingingo zitandukanye zirimo n’uburyo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda no gushyigikira imitwe y’iterabwoba bigomba guhagarara.

Aya masezerano yasinywe tariki 21 Kanama 2019 agamije guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ariko nta musaruro ufatika yatanze.

Mu ntangiriro za 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko hakigaragara ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri byo hatanzwe urugero ku Muryango Self-Worth Initiative (SWI) wagaragajwe ko ukorera inyungu za RNC muri Uganda.

Yakomeje ati “Ibyo bihabanye n’ibyo Leta ya Uganda yiyemeje, byo kurandura ibikorwa by’uwo mutwe w’abagizi ba nabi ku butaka bwayo.”

SWI yatahuwe ko ari umushinga washinzwe na Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya nk’umuryango wa baringa utegamiye kuri Leta; aba bombi bafatwa nk’ibyitso bya RNC.

Uganda yavugaga ko SWI yakuwe mu bitabo by’imiryango itegamiye kuri Leta, ariko u Rwanda rukerekana ko rufite amakuru wakomeje ibikorwa byawo mu ibanga.

Mu nama ya Kane yahuje abakuru b’ibihugu yabereye ku Mupaka wa Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, itsinda ry’u Rwanda ryagaragaje ko hakiri ibibazo Uganda igomba gushakira umuti mu kubahiriza amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Imwe mu ngingo zagarutsweho harimo kwambura uburenganzira Self-Worth Initiative (SWI).

Mu nama yakurikiye iya Gatuna yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 4 Kamena 2020 mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ubusabe bw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yatangaje ko igihugu cye cyakoze iperereza ku birego byatanzwe n’u Rwanda ndetse gishaka umuti kuri byo.

Icyo gihe yagize ati “Muri byo harimo kwambura Self-Worth Initiative uburenganzira bwo gukora.’’

Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe ku wa 2 Werurwe 2020, ndetse gitangazwa mu igazeti ya Leta yo ku wa 16 Werurwe 2020 ndetse ku munsi wakurikiyeho Guverinoma y’u Rwanda yahise imenyeshwa binyuze mu buryo bwemewe.

Imvugo ya Minisitiri Kutesa ku guca intege SWI yatangaga icyizere mu cyerekezo cyo gucogoza ibikorwa bya RNC muri Uganda.

Gusa aka ya mvugo y’akabaye icwende katoga, niyo koze ntigacye, mu bucukumbuzi bwa The Great Lakes Eye yasanze Prossy Boonabana wari Umuyobozi wa SWI, yongeye kwandikisha uwo muryango ariko akoresha izina Self-Worth Development Initiative (SWDI).

Uyu muryango ngo ufite intego zimwe n’iza SWI abayobozi ba Uganda bari batangaje ko bahagaritse. Kuri ubu Boonabana wari umuhuzabikorwa wa SWI, yakomeje kugumana izo nshingano mu muryango mushya wongewemo ijambo rimwe risa, “Development” bishatse kuvuga ‘iterambere.’

Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya Wakabirigi bazwi cyane mu guhuza no kugenzura ibikorwa bya RNC muri Uganda, mu mutaka wa SWI, kuri ubu wahinduwe SWDI.

Abakozi ba RNC na CMI bose baha amakuru Umuyobozi wungirije wa CMI ushinzwe kurwanya Iterabwoba, Col. CK. Asiimwe, ubaha ubufasha mu bikorwa byabo byo guhungabanya u Rwanda.

Inshingano afite zijyanye no kuba Umuhuzabikorwa wo ku rwego rw’igihugu ushinzwe ibikorwa bya RNC muri Uganda.

RNC ikoresha Self-Worth Development Initiative nk’amayeri ahishe yo guhuza ibikorwa byayo no gukusanya inkunga mu banyamuryango bahuje umugambi wo kudurumbanya ituze ry’u Rwanda.

Prossy we asanzwe ari umunyamuryango w’itsinda ry’abanyamakuru bashinzwe gukusanya amakuru ahabwa ibitangazamakuru bikorera mu nyungu za CMI birimo Command Post na Chimp Reports.

Prossy Boonabana akoresha iturufu yo kumenyekana kwe muri CMI, akikiza Abanyarwanda babangamira inyungu ze n’iza RNC yanywanye nayo.

Abatangabuhamya bamuzi neza bavuga ko inshuro nyinshi yakoresheje imbaraga ze zose mu guhungabanya ishoramari ry’Abanyarwanda bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umwe yavuze ko mu kubatera ubwoba, agenda aherekejwe n’abakozi ba CMI akababwira gushyira amafaranga kuri konti ye iri muri Cairo International Bank cyangwa iyo asangiye na Sula Nuwamanya iri muri DTB Bank.

Kuva mu 2016, Boonabana yakoranye bya hafi na Kayumba Rugema usanzwe ari mubyara wa Kayumba Nyamwasa, uyu yahawe inshingano zo guhagararira Ibikorwa by’Ubukangurambaga no kwinjiza abanyamuryango bashya muri RNC muri Uganda.

Rugema kandi yashinzwe gufata no gushyikiriza CMI Abanyarwanda basura cyangwa baba muri Uganda kugira ngo batotezwe bashinjwa kuba intasi.

Prossy Boonabana, Kayumba Rugema na Sula Nuwamanya Wakabirigi ni bo bahawe umukoro wo gutangiza Self-Worth Initiative. Boonabana kuri ubu akorana bya hafi na Frank Ntwali, Komiseri w’Urubyiruko muri RNC na Serge Ndayizeye uyobora Radio Itahuka, ikorera kuri internet.

Abasesenguzi kuri politiki ya Uganda bavuga ko imyitwarire ya Boonabana imeze nk’iy’aba-mafia.

Umwe mu bo babanye avuga ko Prossy Boonabana yasanze se muri Nakasongola ubwo yari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Avuga ko yigeze gufatwa asambana n’umurinzi bituma ahanwa ndetse umurinzi we yirukanwa mu ishuri.

Gukunda iraha ryo mu busaswa kwa Boonabana kwakomeje kwiyongera ndetse ageze mu mwaka wa Karindwi, yaguwe gitumo ari mu ishuka n’umwarimu.

Yahindutse iciro ry’imigani ku ishuri kugeza ababyeyi be bahisemo kumwohereza mu Rwanda kure y’umuryango kugira ngo umuryango uruhuke urubwa watezwaga n’imyitwarire ye.

Mu Rwanda Boonabana yize amashuri ye yisumbuye mu ishuri riherereye ku Kicukiro. Nubwo bitazwi uko yahavuye ariko yaje gusubira muri Uganda aho yahuriye na Sula Nuwamanya n’izindi nkoramutima za Kayumba Rugema batangiza Self-Worth Initiative yari igamije guhuza ibikorwa bya RNC muri Uganda no guhuza ubushobozi bw’amafaranga.

Abasesenguzi ku bibazo by’u Rwanda na Uganda bavuga ko kuba Prossy Boonabana yaremerewe kongera kwandikisha umuryango we Self-Worth Initiative ukoreshwa na RNC mu mugambi wayo wo guhungabanya u Rwanda ari igihamya ko Uganda itigeze icogora ku gufasha umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa.

Mu mpera z’umwaka ushize, Abanyarwanda babiri barimo George Bazatoha na Mathew Nsabimana bashimuswe n’abakozi ba CMI bari bayobowe na Major Nelson Kyatuka. Nk’ibisanzwe icyo baregwa kiracyari cya cyita rusange cyo kuba ari ‘intasi’ z’u Rwanda’.

Uganda yongeye guha ikaze umuryango ukorera mu nyungu za RNC ya Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akabaye-icwende-uganda-yongeye-guha-ikaze-umuryango-wanywanye-na-rnc-mu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)