Ibi aba barimu babitangaje nyuma y’aho kuwa 7 Mutarama 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ishyize abarimu bagera ku bihumbi 17 mu myanya badakoze ibizamini.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda mu kiganiro iherutse guha itangazamakuru , yatangaje ko bitewe n’umubare munini w’abarimu bari bakenewe mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye, hari abashyizwe mu myanya y’akazi hagendewe ku manota bagize mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bitabaye ngombwa ko bakora ibizamini by’akazi.
Mu byo aba abarimu bashingiraho bavuga ko urutonde rwakozwe rurimo amakosa, ni uko mu bahawe akazi harimo abafite amanota make nyamara abafite menshi ntibagahabwe. Hari n’abandi bari ku rutonde rw’abategereje akazi bakoze ikizamini bategereje ko kuri iyi nshuro bazahabwa akazi ariko ntibagahabwa.
Umwe muri bo yagize ati ”Ikintu cyambabaje kikanantangaza, basohoye urutonde mbona bahaye akazi bafite amanota 58 abandi 64 bavuga ko bize ubumenyamuntu n’ubutabire (Biology Chemistry), nanjye narabyize no ku ndangamanota biragaragara (Transcript), ko isomo ry’ubutabire (Chemistry) naritsindaga cyane kandi biragaragara ko nanaryigisha”.
Undi yagize ati "Umwe afite amanota nka 52 cyangwa 62 nyamara njye mfite amanota 66 ariko nta kazi mfitemo”.
Usibye kuba hari abagaragaza ko batahawe akazi, hari n’abavuga ko bahawe gukorera mu turere batasabye, bityo ko hagakozwe urutonde rushya.
Ati "Ko nasabye muri Kicukiro bakaba banjyanye muri Rutsiro kandi ntarigeze mpasaba ?”
REB ntiyemera ko habayeho amakosa yo gushyira abarimu mu myanya y’akazi ngo kuko uko byakozwe ariko amabwiriza yabigengaga kandi ko kuri ubu umwarimu yahabwaga akazi hagendewe ku manota yagize, icyo yasabye kwigisha n’akarere yagisabyemo.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa REB, Dr Sebaganwa Alphonse, yabwiye Frash FM ko abarimu batanze ibyangombwa by’amanota babonye biga (Transcript),maze uturere dusabwa gutanga imyanya dufite.
Ati “Abarimu nibo batanze ibyangombwa bigiyeho hanyuma uturere dusabwa gutanga imyanya dufite, noneho habaho guhuza icyo umwarimu yize n’icyo yasabye, ariko umwanya wo koherezamo umwarimu ntabwo byari ikigo, byari Akarere”.
Yakomeje agira ati "Abarimu basabiye mu karere aka n’aka, twabashyiraga muri ako karere kugeza igihe imyanya yose irangiriye”.
REB yasabye ko abarimu bumva ko barenganyijwe bakohereza ibibazo byabo kuri email y’icyo kigo bitarenze kuwa 17 Mutarama 2021.
Mu barimu 34 000 bagombaga gushyirwa mu myanya muri iki cyiciro cyiswe icya gatatu, abagera ku 17 000 nibo bashyizwe mu myanya. REB yizeza ko hari indi myanya izaboneka mu gihe cya vuba ndetse n’abasigaye batarabona akazi bakakabona.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-batibonye-ku-rutonde-rw-abemerewe-akazi-na-reb-basabye-ko-rwakosoka