Abantu bahembwe ni abakoresheje cyane amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) mu kwishyura serivisi zitandukanye cyangwa bahashye ibikoresho bitandukanye.
Ni ibihembo ubusanzwe bitangirwa kuri Radio 10 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma abanyamahirwe bakabishyikirizwa.
Usibye Murekatete Immaculée, mu bandi bahembwe barimo Kimenyi Etienne wo mu Mujyi wa Kigali na Bunani Eric Janvier wo mu Karere ka Musanze. Hari n’abandi benshi batombola ako kanya ibihembo iyo baguze ibintu muri Simba Supermarket cyangwa lisansi kuri Station za SP zimwe ziherereye muri Kigali.
Bashyikirijwe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, amatike yo guhaha, ibikoresho by’isuku cyane ko biri mu byifashishwa mu kwirinda COVID-19 muri iki gihe.
Murekatete watsindiye mudasobwa yavuze ko Mastercard imufasha guhaha ibintu byinshi kandi ko yishimiye kuba yatoranyijwe mu banyamahirwe.
Ati “Ni ukuri ni ibintu bidasanzwe kuri njye, ntabwo nateganyaga kubona iki gihembo kuko gutombora ntibimpira. Ikarita nyikoresha cyane mu guhaha mu maguriro atandukanye ndetse no kuri sitasiyo ya lisansi, ibyo ndabishimira Imana.’’
Yavuze ko amaze igihe kinini akorana na Cogebanque kuko akoresha ikarita ya Mastercard ahaha ibintu bitandukanye no kubikuza amafaranga.
Ati “Kuko leta idushishikariza gukoresha ikoranabuhanga ririmo amakarita (Nka Mastercard), internet banking cyangwa telefoni ntabwo nkigendana amafaranga. Urumva tuba twirinda icyorezo cya COVID-19 kuko tugomba kurangwa n’isuku. Iyo ukoresheje Cogebanque Mastercard ukora gahunda zawe neza, utiriwe ukorakora amafaranga.”
Yavuze ko mudasobwa yahawe izamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe. Ati “Murabizi ko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, iyi mashini izamfasha kuri byinshi kuko njye ndi umucuruzi, izamfasha gukora akazi kanjye k’ubucuruzi.’’
Bunani Eric Janvier w’i Musanze umaze imyaka icumi akorana na Cogebanque, yavuze ko yashimishijwe no kwisanga mu banyamahirwe kandi byamweretse ko banki ibatekerezaho.
Ati “Ni igikorwa cyantunguye. Nahise numva ko banki itekereza ku bakiliya bayo, mpita mbona muri rusange ko bafata neza abakiliya. Gukoresha Cogebanque Mastercard bimfasha kubona serivisi mu buryo bwihuse. Hari ahantu njya binsaba kwishyura ukoresheje uburyo bw’ikarita nkabikora ntarinze kujya kubikuza amafaranga kuri banki.”
Ibihembo by’abakoresha neza amakarita ya Mastercard bitangwa buri cyumweru, bigahabwa abakiliya bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahashye ibicuruzwa, abaguze lisansi n’ibindi birimo no guhara kuri muri murandasi (Online).
Umuyobozi Cogebanque, Ishami rya CHIC mu Mujyi wa Kigali, Kabeja Faustin washyikirije imashini Murekatete, yavuze ko banki yifuza gukomeza korohereza abakiliya kubona serivisi bifuza.
Ati “Icyo twifuza ni uko batugana tukabaha serivisi nziza mu bucuruzi bwabo. Tugomba kubaba hafi, tukabagira inama yaba abakeneye nk’inguzanyo, tukabafasha kubona inguzanyo ubucuruzi bwabo bukarushaho kugenda neza no gutera imbere.”
Gahunda yo guhemba abakoresha amakarita ya Mastercard ikorwa bijyanye n’ubukangurambaga bwa Cogebanque bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’ bugamije gushishikariza abaturarwanda gahunda yo kutagendana ibifurumba by’amafaranga mu ntoki kuko bishobora kubatera igihombo, bikanadindiza ubukungu bw’igihugu n’izindi ngaruka zitandukanye.
Ubu bukangurambaga bugikomeje mu 2021, bukorwa aho iyi banki isobanurira byimbitse abayigana amahirwe ari mu gukoresha amakarita ya Mastercard mu guhaha cyangwa kwishyura no kubikuza amafaranga bitabasabye kuyagendana mu mufuka.
Abayakoresha buri munsi bahembwa ibirimo mudasobwa, ama-unité, amafaranga, amatike yo guhahira muri Simba supermarket, ayo kugura lisansi kuri SP n’ibikoresho byo mu rugo birimo frigo n’ibindi bihembo bishimishije.
Ubu bukangurambaga bwagenewe abakiliya n’abagana iyi banki ariko bakoresheje amakarita ya Cogebanque Mastercard; arimo ‘Debit’, ihuza amakuru ari kuri konti, ‘Prepaid’ ihabwa umukiliya n’utari umukiliya wa banki akaba yashyiraho amafaranga ashaka kuzajya akoresha abishatse ndetse n’iya ‘Credit’ ifasha umukiliya kubona ubushobozi bw’amafaranga yakoresha akayishyura mu minsi 55 nta nyungu aciwe.
Amakarita ya Cogebanque Mastercard ahesha uyakoresha uburenganzira bwo kwishyura byoroshye igihe cyose ndetse no kubikuza mu kindi gihugu ariko akayahabwa bijyanye n’ivunjisha rigezweho. Ikindi usezera ku ngaruka zigendanye no kwitwaza amafaranga mu ntoki nko kuyibwa, kuyata n’ibindi.
Cogebanque ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).
Cogebanque inafite ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-kuri-murekatete-wahembwe-mudasobwa-abikesha-gukoresha-mastercard