Akunda Kuramya: Clapton avuga ku mugore we yi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gicurasi 2019, ni bwo Clapton yasohoye amajwi y'indirimbo ye yise 'Isengesho'. Yarakunzwe bituma uyu muhanzi yiyemeza kuyikorera amashusho yasohoye kuri uyu wa 01 Mutarama 2021 mu rwego rwo guha umwaka mushya muhire abafana be n'abandi.

Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo umuririmbyi w'imena wa Kingdom of God Ministries waririmbye inkikirizo, Niyitegeka Yayeli, umunyarwenya RavaNelly, Makanika, Musebeyi, Jacky Giraneza Mushiki w'umuhanzi Mr Kagame n'umugore wa Clapton, Mutoni Jackie.

Clapton Kibonge yabwiye INYARWANDA ko yifashishije umugore we muri iyi ndirimbo kubera ko 'akunda kuramya' kandi yamumenye yariyeguriye Imana.

Uyu munyarwenya yanavuze ko we n'umugore we bafitanye indirimbo muri studio bazasohora muri uyu mwaka. Ati 'Ikindi ni uko dufite indirimbo muri studio twafatanyije nayo izajya hanze muri uyu mwaka.'

Iyi ndirimbo 'Isengesho' yayitekerejeho abyutse yumva afite ishimwe ku Mana. Yagize ati 'Ni indirimbo natekereje maze gusenga. Ndavuga nti uwakora indirimbo ijyanye n'isengesho ryanjye,'

Clapton amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; 'Fata telefoni', 'Imiyaga', 'Ihangane', 'Garuka' n'izindi, izi zose akaba yarazikoze harimo urwenya rwinshi. Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo ye 'Isengesho' yatunganyijwe na Brighton P muri Studio Fine Production naho amashusho yakozwe na Eliel Sando [Eliel Filmz].

Clapton yifashishije umugore we usanzwe ari umuramyi mu ndirimbo ye 'Isengesho'

Umunyarwenya Ravanelly wamamaye kubera Tik Tok agaragara mu ndirimbo 'Isengesho'

Umuramyi w'imena muri Kingdom of God Ministries, Yayeli hamwe n'umugore wa Clapton witwa Mutoni Jackie

Jacky mushiki wa Mr Kagame agaragara mu mashusho y'indirimbo 'Isengesho'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISENGESHO' YA CLAPTON KIBONGE



Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102026/akunda-kuramya-clapton-avuga-ku-mugore-we-yifashishije-mu-mashusho-yindirimbo-isengesho-ya-102026.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)