Aline Gahongayire yavuze ku by'ubukwe bwe bwaba bwarabaye mu ibanga(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongiyire yanze kugira byinshi avuga ku nkuru z'uko yaba yarakoze ubukwe mu ibanga avuga ko mu minsi ya vuba ari bwo azatangaza byinshi.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Aline Gahongayire yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram yambaye ikanzu y'abageni, yahise afunga comment ku buryo nta muntu n'umwe wemerewe kuba yagira icyo ayavuho.

Ibi byatumye abantu benshi batangira gukeka ko yaba yarakoze ubukwe mu ibanga ari yo mpamvu adashaka ko abantu bagira icyo babimubazaho.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta kintu ubu yatangaza azategura ikiganiro cyabyo, akavuga ukuri kose.

Ati'ndumva nshaka umugisha uvuga, si nkikeneye kubivuga, hano ku ISIMBI ni mu rugo nzabategurira ikiganiro cy'ibyo gusa.'

Aline Gahongire akaba yambaye impeta ya fiancailles avuga ko amaze umwaka ayambaye.

Muri 2017 nibwo Gahongayire Aline n'umugabo we Gahima Gabriel bari barashakanye muri 2013 batandukanye burundu.

Amafoto yateye benshi gukeka ko yakoze ubukwe
Yavuze ko azayavugaho mu kindi kiganiro



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/aline-gahongayire-yavuze-ku-by-ubukwe-bwe-bwaba-bwarabaye-mu-ibanga-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)