Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by'amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n'udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y'ibiti, mu gihe ikirere kimeze neza.
Kuri Prof. Magoha, ubu ni bwo buryo bwafasha abarimu kugabanya ubucucike mu byumba by'amashuri no kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, nka rimwe mu yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu gukumira icyorezo cya Covid-19.
Ubwo amasomo yasubukurwaga kuri uyu wa 4 Mutarama, nk'uko tubikesha Daily Nation, aharimo Ishuri Ribanza rya Mweiga riherereye mu Karere ka Nyeri, batangiye gukurikiza igitekerezo cya Prof. Magoha.
Abanyeshuri b'Ishuri Ribanza rya Mweiga batangiye kwigira munsi y'ibiti
50% by'abanyeshuri bitabiriye amasomo barigira munsi y'ibiti, mu rwego rwo kubahiriza iri bwiriza ryo guhana intera.
Gahunda yo kwigira munsi y'ibiti ni imwe mu ngaruka z'icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu mpera z'umwaka w'2019. Umubare w'abana bageze mu kigero cyo kwiga wariyongereye ariko ibihugu birimo Kenya ntibyabashije kubaka ibyumba by'amashuri bishya byo kubakira, nk'uko Prof. Magoha yabitangaje.