Uyu mukobwa w'imyaka 23 y'amavuko witwa Christine Naanzia yavuzeko ibi azabikora kubera ko yiyizeye ko aryohera abagabo cyane.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya, NairobiPost uyu mukobwa usanzwe ari n'umuririmbyi w'indirimbo zihimbaza Imana yavuzeko ashaka kujya akora ubukwe buri mwaka hamwe n'umugabo umwe kuburyo yizeyeko mu myaka 10 azaba amaze kubana n'abagabo 10.
Yagize ati 'Naryoheye abagabo benshi, kuri ubu mfite gahunda yo kujya nkora ubukwe buri mwaka, nzahagarika nyuma y'imyaka 10.'
Uyu mukobwa avugako iyi gahunda ye igomba gutangirana n'umwaka wa 2021 gusa ngo ntabwo arabona uwo bazabana uyu mwaka aracyashakisha.
Abajijwe uko azajya abona aba bagabo yifuza yavuzeko azajya akoresha amafoto ye kumbugankoranyambaga ati 'Urabona iki kibuno mfite ugishyize kuri instagram wabura umugabo'
Christine avugako ntacyo azajya avugana n'umusore cg umugabo utiteguye gukora ubukwe kandi ngo abanze anatange inkwano mu muryango we.
Mu masezerano ngo azajya agirana nuwo bagiye kubana bazajya babanza bumvikane ko bagomba kubana umwaka umwe nyuma bagatandukana.
Nubwo uyu mukobwa avugako azajya ashaka umugabo buri mwaka ibi bishobora kutamworohera cyane kuko amategeko yo mubihugu bya afurika ntiyemera kuba umugore cg umugabo yashaka umugore urenze umwe mugihe agifite isezerano ry'undi.