Amagambo 4 y'ingenzi akwiye kuranga abashakanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiganiro ni inkingi ya mwamba mu muryango kuko bifasha abashakanye gusangizanya ibitekerezo no gufata imyanzuro y'ibikorwa byabo mu buzima bwa buri munsi. Hari amagambo y'ingenzi akwiye gufasha ababana kunoza imibanire yabo.

Dore amagambo ane y'igenzi abashakanye bakwiy kubwirana hatabuzemo na rimwe bikabababera umusemburo wo kugira urugo rwiza.

1.Mwaramutse

Mubyukuri mwaramutse ni ijambo rigaragaza ko umuntu atari umunyamusozi ko ahubwo afite uburere. N'iyo waba wararanye n'umuntu hari igihe ashobora kubyuka atakivuga yarembye. Iyo umubwiye ngo waramutse! (Bonjour!) uba umubwiye ngo dutangiranye undi munsi, icyo gihe iyo ameze neza aragusubiza yaba yarwaye nabwoukabimenya. Insuhuzo ivanaho umwijima.

2. Murakoze

Murakoze ni ijambo rizamura agaciro k'umuntu uribwiwe bikamutera ishema ryo gukora ibyiza ku rwego rwisumbuyeho. Mugihe uwo mwashakanye yatetse neza, yateguye imyenda neza n'izindi nshingano hagati y'abashakanye, birakwiye ko buri wese agira umuco wo gushima mugenzi we kuko bimubera agahimbazamusyi. Murakoze ibwira umuntu ko ibyo yakoze bifite umumaro.

3. Mumbabarire

Iri jambo ku bagabo benshi, iyo rigeze mu ijosi rirabaniga yakumva igituza kigiye nko guturika akagenda urugero akagura igitenge akagiha umugore aho kugirango amubwire ngo mumbabarire, akajya yumva ko uko ari ko kwihana kuzima. Birakwiye kwitoza kwihana ibyaha bitaraba byinshi. Ijambo mumbabarire rimara umubabaro mu mutima umuntu akagarura akanyamuneza.

4. Oya

Iri jmbo rikunze kugora benshi kandi hari abashakanye benshi bakomeretsanyije batabishaka kuko bananiwe guhakanira bagenzi babo ibyo batazabakorera. Iga kuvuga oya, burya iyo bashaka gupima umuyobozi mwiza (good leader) bamupimira muri oya. Kuvuga oya si ikosa kandi si ubugwari.

Hari abantu mu rugo bitwa abahemu kandi bakomerekeje bagenzi babo kuko batize kuvuga oya. Urugero:Umuntu akaguhamagara ati:Wokabyara we wandwanyeho ukanguriza ibihumbi 100?' wamara kubyumva ukamwerera warangiza ugakuraho telephone. Icyo gihe ntakubona nk'umugabo kandi mubyukuri kuvuga oya nta cyo byari kugutwara.

Hagati y'abashakanye haba utuntu twinshi, ugasanga umugabo wawe arakubwiye ati cheri nanga ibiryo byatetswe n'umukozi, ugasanga umugore arikirije kandi azi neza ko atazahora abona umwanya wo guteka, yakagombye kuvuga ko mugihe bizaba byemeye azajya ategurira umugabo we amafunguro, aho kugira ngo bazabipfe atabikoze. Oya ni yo muntu w'imbere naho ubundi yego irizana.

Bibiliya iduhamiriza yeruye ko umuntu akwiye kwemera cyangwa agahakana: 'Ahubwo ijambo ryanyu ribe 'Yee, Yee', 'Oya, Oya', ibirenze ibyo
bituruka ku Mubi (Matayo 5:37).

Muri macye abashakanye bakwiye guhora bakoresha aya magambo kuko ari ingenzi mu kunoza umubano hagati yabo bigatuma bagira urugo rufite indangagaciro za gikristo kandi ruhesha Imana icyubahiro.

By Pastor Emmanuel Senga

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amagambo-4-y-ingenzi-akwiye-kuranga-abashakanye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)