Amagambo yubwenge 20 yavuzwe na Tom Close - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nizere ko amwe muri ayo magambo yagusangije yakubereye akabando wicumba, unayasangiza abandi. Ni amagambo yuje ubwenge, atinyura, acyebura, agushishikariza gutegura ejo hazaza, kudatinya gufata ibyemezo bikomeye mu buzima n'ibindi.

REBA HANO 'IYO NAKUNZE' INDIRIMBO YA TOM CLOSE

Tom Close ni Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC. Yatangiye gukoresha urubuga rwa Twitter kuva mu Ukwakira 2012, akurikirwa [Followers] n'abantu 3,409 agakurukira abantu [Following] 587.

Kuri Twitter, avuga ko ari umuntu ufite icyerekezo cy'ubuzima mu biganza bye, ukunda kandi agakora ubugeni. Ikirenze kuri ibyo 'u Rwanda ni mu rugo'.

Kuva yatangira gukoresha uru rubuga, Tom Close ashyiraho amagambo y'ubwenge, agatanga ibitekerezo bitandukanye ku ngingo runaka, akagaragaza uko yiyumva, agasangiza ibihangano bye abamukurikira, agakora ubukangurambaga n'ibindi.'

By'umwihariko ariko, Tom Close ashyize imbere gusangiza abantu amagambo y'ubwenge mu rurimi rw'Icyongereza no mu Kinyarwanda.

Yabwiye INYARWANDA ko amagambo y'ubwenge ashyira kuri konti ye ya Twitter ari aye bwite ariko ko ashobora no kumvana imvugo abantu akayikorera ubugororangingo

Tom Close ati 'Amagambo nadika ni ayanjye. Hari n'igihe nshobora kumva imvugo nkayishyira mu nyurabwenge yanjye kayandika uko nyuma.'

Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Iyo nakunze' yavuze ko amagambo asangiza abantu atakirwa kimwe. Ati 'Imyumvire y'abantu iratandukanye. Ntabwo icyo wanditse cyakirwa kimwe kuri bose.'

Tom Close ni umunyamuziki ubarizw muri Kina Music, umwanditsi w'ibitabo akaba n'umuganga. Mu myaka ishize yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali.

Ni we muhanzi wa mbere wegukanye irushanwa ry'umuziki rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).

Tom Close w'imyaka 34 yatangiye gukora mu kigo cy'Igihugu gishinzwe ibijyanye n'amaraso avuye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakoraga nk'umuganga w'indwara z'abana.

Muri Gashyantare 2017, yatorewe kuba Perezida w'Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 byo muri Afurika y'Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo n'ibindi.


INYARWANDA YAHISEMO AMAGAMBO Y'UBWENGE 20 YAVUZWE NA TOM CLOSE

1.Ishyari ni wo muzi ushibukaho ibibi byinshi biba mu mutima w'umuntu. Kunyurwa n'ibyo ufite si ibya buri wese ariko wowe wabiharanira kuko ari ingenzi.

2.Iterambere ry'umuntu rishingira ku mitekerereze afite. Imitekerereze y'umuntu nicyo gishoro cya mbere. Ntiwagera ku bintu bihambaye, ufite imitekerereze iciriritse.

3.Uko wibona bifite agaciro kurusha uko abandi bakubona kuko nta wakumenya kurusha uko wiyizi.

4.Niba utabasha kwiyumvira, biragoye ko wakumvira abandi. Ijya kurisha ihera ku rugo.

5. Ibintu 5 byoroshye mu buzima: Kuba umunebwe, Gutsindwa, Gucika intege, Kujora iby'abandi no kudakora ibyo ushinzwe

6. Iyo wanze abandi, nawe ntuba wikunze. Nta muntu ubaho nk'ikirwa, kitagira umusozi bituranye, bihuje imigenderano.

7. Ujye wubaha umuntu ugerageza ikintu cyimwe inshuro igihumbi kurusha ugerageza ibintu 1000.

8. Iterambere ridashingiye ku muco w'abenegihugu riba ari igihuha. Igihugu kizima kigira abato kikamenya uko kibarera, kikagira n'abakuru kikamenya uko kibasindagiza. Kigira abayobozi bita kubo bayobora kikanagira abayoborwa baha agaciro ababayobora. Ibitari ibi ni igihuha.

9. Gushungerwa no gushimwa byenda gusa ku buryo byoroshye ko wabyitiranye. Uwabifuriza neza yagira ati: "Muragashimwa, ntimugashungerwe."

10. Ntugatinye kugaragaza icyiza kikurimo kuko gishobora kuba kiruta icyiza kikugaragaraho. Ibyahishwe amaso ni byinshi, ibikurimo wakwerekana ni byinshi.

11. Mwigishe abana kugira inzozi bakiri bato kuko bizatuma batajarajara muri byinshi ngo batakaze imbaraga n'igihe mu bitabafitiye umumaro. Abagize inzozi bakiri bato bose bakazitsimbararaha byarangiye bazigezeho; niko kuri.

12. Igishoro nyamukuru ni ubuzima. Kuba ugihumeka biguhe icyizere ko ufite ubushobozi bwo kugera ku byo ushaka byose. Kora, hatana, kora wongere uhatane.

13.Ntuzitotombere ko ufite intambara urwana kuko abo twita intwari uyu munsi bigeze kugira intambara barwana kandi bagizwe intwari no kuzitsinda. Nta kigwari kizirikanwa, hazirikanwa intwari, hazirikanwa uwatsinze; uwarwanye agatsinda.

14. Iyo Imana igukuye ku cyavu ikakwicaranya n'ibikomangoma, niwowe uba ifite inshingano yo gutangira gutekereza no kugenza nk'abicaranye n'ibikomangoma ukareka iby'abicaye ku cyavu. Nicyo Imana yaguhereye umutwe urimo ubwonko butekereza.

15. Umuntu udasoma nta kintu nakimwe arusha umuntu utaasoma.

16.Buriya uwakwigishije uko baroba amafi ntuzategereze ko azakwibutsa kujya ku ruzi kuroba, inzara nikwica uzaba wizize.

17.Papa wawe yakwigisha, gusa ntiyaguha ubwenge bwe. Niba ushaka kuba umugabo uhamye nkawe nshyiramo ingufu, kora.

18.Kugeza igihe intare zitarabasha kuvuga amateka yazo, inkuru y'umuhigo izakomeza gusingiza umuhigi igihe umuhigo uzaba urangiye.

19.Ntubwo watangira bikanga komeza ukore bizageraho bikunde.

20.Icyigira umuntu kuba umuntu ni ubushobozi bwo gushaka ibisubizo. Tubaho mu buryo bwo gushakira ibisubizo ibibazo byacu n'iby'abandi.

Tom Close yabwiye INYARWANDA ko amagambo y'ubwenge yandika kuri konti ye ya Twitter atakirwa kimwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO BYANZE' Y'UMUHANZI TOM CLOSE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102733/amagambo-yubwenge-20-yavuzwe-na-tom-close-102733.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)