-
- Guverineri Gatabazi JMV yasabye abanyeshuri basubukuye amasomo kwirinda ibishobora gutuma icyorezo Covid-19 gikwirakwira
Bamwe mu babyeyi bagaragaye ku bigo by'amashuri byaba ibya leta n'ibyigenga baherekeje abana babo, bishimiye ko bongeye gusubukura amasomo. Kandi bafite intego yo kubaba hafi, yaba mu myigire no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo Covid-19.
Mu bo Kigali Today yasanze bazanye abana ku kigo cy'amashuri abanza cya Bukane kiri mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, barimo uwitwa Niyosibo Protogène.
Yagize ati: “Nishimiye ko abana bacu bakomorewe, bakaba bongeye kwiga nyuma y'igihe kinini. Nk'ubu abanjye babiri nazanye kwiga, bahoraga bambaza igihe bazagira ku ishuri nkabura icyo mbasubiza. Amatsiko kuri bo yabaga ari menshi, none dore umunsi urageze bongeye kwibona mu ishuri. Nk'umubyeyi icyo ngiye gukora ni ukuzajya mbakurikirana, menye niba bakurikiza ya mabwiriza yo kwirinda. N'igihe bizajya biba ngombwa, nzajya ngerageza kubazindukana, mbaherekeze ku ishuri, kuko uwo mwanya na wo umuntu yawukoresha yibutsa umwana uko agomba kwitwara yubahiriza amabwiriza mu kumurinda kwandura icyorezo Covid-19”.
Abarezi na bo bafite gahunda y'uko mu gihe batanga amasomo, bagomba kujya bafata n'umwanya wo kugenzura niba nta mwana wica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kubigisha uruhare rwabo mu kuyubahiriza ngo bizaba mu byibanze.
Uwase Espérance yagize ati: “Icyambere ni uko umunyeshuri wese agomba kwinjira mu ishuri nyuma yo gukaraba intoki akoresheje amazi meza n'isabuni, yagera mu ishuri mbere yo gutangira isomo, nkareba niba bose bicaye bahanye intera, bambaye udupfukamunwa noneho nkaboneraho no kubibutsa ububi bwa Covid-19. Ni igikorwa kimara iminota itarenze itanu kandi ntibibangamira andi masomo mba nateguriye abana; kuko n'ubundi tubigishishe amasomo asanzwe tukirengagiza iki cyorezo cyugarije abantu, ntacyo twaba duharanira”.
Gatabazi JMV ukuriye Intara y'Amajyaruguru, yibukije ababyeyi n'abarezi ko guha abana amakuru y'ububi bw'icyorezo Covid-19 no kubibutsa ko atari icyo kujenjekera.
Yagize ati: “Umwana wigishijwe uko yitwara mu kibazo runaka afata vuba. No muri uru rugamba turiho rwo kurwanya Covid-19 turizera neza ko abarezi bagiye gukora ibishoboka byose bagashyiraho akabo, ariko tunaboneraho kwibutsa n'ababyeyi kudaterera iyo ngo ibyo babiharire abarezi gusa. Impande zose nidufatanya, tukumva ko kurinda abana bitureba twese, imyumvire ku bubi bw'icyorezo Covid-19 iziyongera, bizabarinda kugikwirakwiza bige batekanye”.
Aba banyeshuri basubukuye amasomo mu gihe Minisiteri y'Uburezi ku cyumweru yatangaje ko amashuri yose y'incuke, abanza n'Ayisumbuye ya leta n'ayigenga ndetse n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro TVET yo mu mujyi wa Kigali, afunzwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri, uhereye kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Ahereye kuri iki cyemezo, Guverineri Gatabazi yasabye abaturage muri rusange kwikebuka, bakisuzuma aho bateshuka mu kubahiriza amabwiriza mu kwirinda ko iki cyorezo gikwirakwira.
Yagize ati: “Uriya mwanzuro Minisiteri y'Uburezi yafashe watubereye nk' imfashanyigisho ituma tureba uko turushaho kwigisha abaturage bacu, tubereka ko uko hagaragara umubare munini w'abandura iki cyorezo cyangwa abicwa nacyo, ari igihombo tugira. Iyo giteje ingaruka nk'izo abantu basubizwa muri gahunda yo kuguma mu rugo, kandi bimaze kugaragara ko bituma abantu bisanga mu gihombo kinini cyane ugereranyije no kuba bakaba bafata iya mbere bakirinda bidasabye ko habanza kubaho izindi mbaraga”.
Ibi byiciro by'amashuri bisubukuye amasomo mu gihe mu Ntara y'Amajyaruguru hamaze kubakwa ibyumba by'amashuri 3205 byatwaye miliyari 16,5 z'amafaranga y'u Rwanda. Abasaga ibihumbi 30 bo mu turere tw'iyi ntara uko ari dutanu babonye akazi mu mirimo y'ubwubatsi, kugemura ibikoresho ku ma shantiye. Ubu mu mashuri yubatswe, 80% yararangiye andi imirimo ya nyuma yo kuyubaka no kuyashyiramo ibikoresho by'ibanze iri hafi kurangira. Ubu mu cyumba kimwe cy'ishuri ahongerewe ibyumba by'amashuri byafashije kugabanya ubucucike, aho abana babiri bicara ku ntebe imwe.
source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amajyaruguru-abana-basaga-ibihumbi-219-bo-mu-mashuri-abanza-n-incuke-basubukuye-amasomo