Amajyepfo: Byinshi kuri ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ igice kiri kwitabwaho byihariye kubera kuzahazwa n’ubukene - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga watangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 kuko byari bimaze kugaragara ko icyo gice kigizwe n’imirenge 10 ituwemo n’imiryango igera ku bihumbi 250, cyazahajwe n’ubukene bityo hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abagituye bahindurirwe imibereho.

Kaduha-Gitwe Corridor igizwe n’imirenge itanu yo mu Karere ka Nyamagabe (Musange, Mugano, Kibumbwe, Mbazi na Kaduha) ibiri yo muri Nyanza (Cyabakamyi na Nyagisozi) n’itatu yo muri Ruhango (Kabagari, Bweramana na Kinihira).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko aribo bagize igitekerezo cyo kuhaha umwihariko kuko babonaga ako gace karasigaye inyuma mu iterambere.

Ati “Mu karere kacu nitwe twagize icyo gitekerezo tugaragaza ko kiriya gice cyasigaye inyuma, tubifashwamo n’ubuyobozi bw’intara buradushyigikira ndetse hatangira kuza imishinga yihariye igamije kuhateza imbere.”

Ako gace kasigaye inyuma mu iterambere, nyamara gafite ubutaka bwiza bweraho ibihingwa bitandukanye. Ubuyobozi bwasanze igisabwa ari ukwigisha abaturage no kubafasha guhindura imyumvire ndetse no kuhajyana imishinga ihateza imbere.

Imwe mu mishinga yatangiye kuhakorerwa irimo uwo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 35 ku bufatanye n’inkeragutaba, kandi mu minsi ya vuba hazatangira n’undi wo guca andi materasi ku buso bwa hegitali 60 ku bufanye n’umuryango Good Neighbors Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM).

Uwamahoro avuga ko hari icyizere ko icyo gice kizatera imbere kubera ko ibikorwa byatangiye kuhakorerwa bijyanye n’ubuhinzi, gukoresha inyongeramusaruro no kurwanya isuri biri kuhahindura.

Avuga kandi ko abantu bakomeye bakomoka muri icyo gice bashishikarijwe kugaruka kuhashora imari mu bucuruzi no mu buhinzi ndetse babitangiye.

Amwe mu mahirwe ahagaragara ndetse abaturage batangiye kwitabira, arimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Uwamahoro ati “Ubu hari ubuso bumaze guhuzwa buhinzeho Makadamiya, ubuzahingwaho inanasi, hari imishinga yo kuvugurura urutoki kuko ni igihingwa kihera cyane, ndetse twagize n’amahirwe tubona umufatanyabikorwa uzafasha abaturage gutunganya imirima yaho harwanywa isuri ndetse hatungwanywa n’ibishanga kugira ngo bavugurure ubuhinzi muri icyo cyerekezo gishya.”

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), urwego rw’amakoperative, urugaga rw’abikorera ndetse n’inganda zitandukanye zikora ibijyanye n’ubuhinzi, Akarere ka Nyamagabe kari kwiga uko muri icyo gice cya Kaduha-Gitwe hakagurirwa ubuso buhinzeho icyayi.

Ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo, hari umushinga wamaze gutangwa mu Kigega cy’ Ibidukikije (FONERWA) uzafasha mu kuvugurura ibidukikije, by’umwihariko habungwabungwa amashyamba no kurwanya isuri ndetse no gutunganya ibishanga bibiri bihari (icya Rukarara n’icya Mwogo).

Uwamahoro ati “Tukaba dufite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere kiriya gice kizaba cyarwanyijwemo ubukene ku kigero gishimishije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nabo bashyize umwihariko mu guteza imbere imirenge ibiri ya Kabagari na Bweramana iri muri icyo gice, by’umwihariko mu kuhakorera ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Bimwe mu byo batangiye kuhakorera birimo uburyo bwo kuhira imyaka.

Ati “Twa tugezi duca muri Kabagari no muri kiriya gice turashaka kuzadufatiraho tukajyanayo uburyo bwo kuvomerera, ku buryo kiriya gice gitera imbere nk’uko igice cy’Amayaga giteye imbere mu buhinzi n’ubworozi.”

Ni agace kasabiwe umwihariko ku Kwibohora27

Mu muhango wo kwakira Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wabaye ku wa 14 Nyakanga 2020 hagaragajwe ko umuhora wa Gitwe – Kaduha ukwiye guhabwa umwihariko mu kwizihiza ku nshuro ya 27 kwibohora k’u Rwanda.

Gakire Bob wari umaze igihe ayiyobora by’agateganyo yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ko agace ka ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ kakwitabwaho muri ibi bihe ku buryo umwaka utaha kazizihirizwamo Umunsi Mukuru wo Kwibokora ku rwego rw’igihugu, agaragaza ko hari umusaruro mwiza byatanga.

Yagize ati “Nakoresha uyu mwanya Nyakubahwa Minisitiri munyemereye, niba bigishoboka ku buryo Kwibohora27 byabera muri kariya gace numva byaba ari byiza.”

Yasobanuye ko bigaragara ko biriya birori iyo bibereye ahantu hahita hahinduka bigaragarira buri wese, haba mu bikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi, imihanda, imiturire n’ibindi, asaba ko byatekerezwaho bikazakorerwa no muri kariya gace ka Kaduha-Gitwe Corridor.

Hari bimwe mu bikorwa byo guteza imbere ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ byatangiye birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Kaduha, imihanda irimo gukorwa, ibikorwa bya RAB na NAEB.

Igice cya ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ cyegeranye n’Akarere ka Nyaruguru kari kubakirwa umuhanda wa kaburimbo n’Ibitaro bya Munini ku buryo ibirori byo Kwibokora27 bihizihirijwe ibyo bikorwa byatahirwa rimwe ku mugaragaro.

Kugira ngo guteza imbere Kaduha-Gitwe Corridor bigerweho, abaturage basabwa kubigiramo uruhare kandi n’abafatanyabikorwa bagakomeze gukangurirwa kuhajyana imishinga ihateza imbere.

Kugeza ubu ibigo bigera kuri birindwi ni byo byamaze gusinyana amasezerano n’Intara y’Amajyepfo agamije kuzana ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biteza imbere uwo muhora wa Gitwe-Kaduha.

Mu gice cy'Akarere ka Nyamagabe hatangiye ibikorwa byo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 35 ku bufatanye n’Inkeragutaba
Kaduha-Gitwe Corridor igizwe n’imirenge 10 ikennye cyane yo mu turere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango
Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, umwe mu mishinga izahakorerwa irimo uwo guhinga imyumbati

[email protected]




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-byinshi-kuri-kaduha-gitwe-corridor-igice-kiri-kwitabwaho-byihariye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)