Amakuru y'uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b'aho atuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute' cya KT Radio cya ku itariki 19 Mutarama 2021, kitabiriwe na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) ndetse na Dusengiyumva Samuel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, basobanuye byinshi ku bijyanye n'icyorezo cya Covid-19, uko imibare y'abandura icyo cyorezo yazamutse cyane mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 ndetse no muri izi ntangiriro z'umwaka, ibyo bikaba ari byo byatumye ubu, Umujyi wa Kigali warashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

Dr Nsanzimana ubwo yari mu kiganiro, yavuze ko hari abarwayi ba Covid-19,basaga 3700 barimo kwitabwaho hafi kimwe cya kabiri cyabo, ni ukuvuga abagera kuri 46% banduye mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo,Ukuboza 2020 ndetse no muri Mutarama 2021. Ibyo ngo byatewe n'uko hari igihe imibare y'abandura yari yabaganutse, ibikorwa byinshi birafungurwa, ndetse n'abantu basa n'abirara, bakajya mu birori ntibibuke kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Hari aho ngo wasangaga ubukwe bwatashywe n'abantu barenga 200, harimo abatambaye udupfukamunwa uko bikwiye, cyangwa se bamwe banadushyize mu mifuka. Hari kandi n'abanduye cyane mu gihe cy'iminsi mikuru y'impera z'umwaka, kuko ngo hari abibwiraga ko ntacyo bitwaye kuba yatumira abantu bane iwe bagasangira, n'ibindi. Gusa hari n'abavuga ko, urebye uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yubahirizwaga mbere, ubu usanga byaragabanutse.

Urugero ngo ni nka za ‘Kandagira Ukarabe' wasangaga imbere ya buri muryango w'iduka cyangwa butike, n'ahandi. Ntawinjiraga adakarabye,none ubu ngo ntibikitabwaho uko bikwiye kuko hari aho usanga amazi, ariko nta sabune, cyangwa se n'izo Kandagira Ukarabe' ugasanga zarumye nta mazi arimo. Ibyo ngo abayobora amasibo(Mutwarasibo) ndetse n'abayobora imidugudu(Mudugudu) baba babibona bakabyihorera, ari ho bamwe bahera bavuga ko uruhare rw'izo nzego z'ibanze mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 rutagaragara, mbese ngo bisa n'ibyahariwe inzego z'umutekano cyane cyane Polisi y'igihugu.

Avuga kuri icyo kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko uhereye muri Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, inzego z'ibanze zakoze akazi gakomeye zifatanyije n'inzego z'umutekano, cyane cyane polisi, bafatanya mu gusobanura uko Covid-19 yandura n'uko bayirinda ku buryo ubu nta muturage utarabyumva. Izo nzego z'ibanze kandi ni zo zishyira mu bikorwa imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri n'ibindi.

Dusengiyumva yongeraho ko nubwo umuntu yavuga ko ibyo bireba izo nzego, ariko ubundi ngo inshingano ya mbere mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ireba umuturage, kuko ni we ugomba kumenya uko yambara agapfukamunwa neza,uko akaraba n'ibindi kuko ni na we urwara. Gusa ngo iyi gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho, ni umwanya wo gusubira inyuma, abantu bakareba, ibyo batatunganyije uko bikwiye, n'izo nzego z'ibanze zikongera imbaraga mu kazi zikora.

Dusengiyumva ati “Urebye uko imibare yazamutse, ni ibimenyetso bigaragaza ko habayeho intege nkeya, ariko ni ngombwa kwibutsa ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Dusangire inshingano, ibitagenda buri wese ahuye na byo akabigaragaza”.

Ku bijyanye n'ikibazo cy'abantu bajyaga bandura Covid-19, bakaba babizi, ariko bagakomeza gahunda zabo ndetse bagakomeza guhura n'abantu, kuko nta wundi wabaga abizi, ubu ngo cyafatiwe umwanzuro kandi ushobora kuzatanga umusaruro.

Dr Nsanzimana ati “Ubu umuntu bamubwiraga bati urarwaye,jya mu rugo,ariko akabirengaho kuko nta ‘camera'imuri hejuru,akigendera. Ariko uhereye ubu, umuntu uzajya yandura Covid-19, bizajya bimenyeshwa abajyanama b'ubuzima, n'abayobozi b'Isibo ndetse n'abayobozi b'umudugudu atuyemo, babe bazi ko kanaka arwaye atagomba gusohoka. Kuri ibyo kandi hazajya hiyongeraho n'isaha umuntu urwaye azajya yambikwa, akayikuramo yakize kugira ngo yambikwe abandi”.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amakuru-y-uwanduye-covid-19-azajya-amenyeshwa-abayobozi-b-aho-atuye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)